FootballHomeSports

Ukuri ku makuru yavuzwe ko N’Golo Kanté yakoze ubukwe

Umukinnyi w’Umufaransa ariko ukomokoka muri Mali N’Golo Kanté ari muri Africa iwabo mu ruzinduko rwogusura iki gihugu cye ndetse no gukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha, yavuzwe ko yakoze ubukwe gusa ngo ayo makuru siyo.

ku munsi w’ejo nibwo hakwirakwiriye amashusho ku mbugankoranyambaga agaragaza uyu musore ubarizwa muri Shampiyona ya Saudi Arabia arikumwe n’umugore bambaye imyenda y’ubukwe gakondo yo muri Mali , ndetse Aya mafoto yakwirakwijwe cyane abantu bayahaye amagambo avuga ko uyu mugabo yakoze ubukwe.

Ukuri kw’aya makuru kwagiye bigorana kukugenzura, gusa amakuru dukesha ikinyamakuru ‘The Pinnacle Gazette’ cyabashije kuvugana nabo mu muryango wa N’Golo Kanté cyahamije ko ibi ari ukubeshya atakoze ubukwe.

Icyabaye n’uko N’Golo Kanté yitabiriye ubukwe bushingiye ku muco w’Abanyemali , umwe mu bagore bari mu bukwe bagafata ifoto bari kumwe ikaza gushyirwa hanze n’abantu bayiha igisobanuro kitari cyo.

N’Golo Kanté kuri ubu ari mu ikipe ya Al-Ittihad Club muri Saudi Arabia, akaba yinjiza byibuze €25 million buri mwaka .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *