Michelle Obama akaba umugore wa Barack Hussein Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika manda ebyiri, yanyomoje amakuru yavugwaga ko agiye gutandukana n’umugabo we bamaranye imyaka 33 basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore.
Ibitangazamakuru byinshi, cyane ibyo muri Amerika byandikaga iyi nkuru bishingiye kuba amaze igihe kirekire atagaragara mu ruhame hamwe n’umugabo we , ibirori Barack Obama yitabiriye byose bya vubaha akaba nta na kimwe bajyanyemo nko kwirahira rya Donald Trump, ndetse no mu muhango wo gushyingura uwahoze ari perezida wa Amerika Jimmy Carter witabye Imana ku myaka 100.
Ubwo yaganiraga na Sophia Bush akaba umukinnyi wa Filimi kuri Podcast yitwa work in progress yavuze ko ku myaka amaze kugira asigaye yigenera ibyo akora, akibaza impamvu abantu batatekereza ko ari umwanzuro we(Kutajyana na Obama ahantu hamawe na hamwe) aho gutekereza ko bagiye gutandukana.
Ati “Ubu ndi mu mumyaka yo kwigenera ibyo gukora ku myaka yange nk’umugore umaze gukura, abantu ntibatekereza ko yari umwanzuro wange ku giti cyange, aho gutekereza ko nge n’umugabo wange tugiye gutandukana? “
Yakomeje agira Ati “Nge nahisemo gukora icyari kiza kuri nge , ntago ari icyo abandi bantu natekerezaga bashaka ko nkora.”
Barack Obama na Michelle Obama basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore ku itariki 03 Ukwakira 1992, bakaba bafitanye abana babiri Malia Ann Obama na Natasha Marian uzwi nka ‘Sasha Obama’.
Iyi nkuru iyo iba impamo , Barack Hussein Obama yari kuba ateye ikirenge mu cya Ronaldo Wilson Reagan wabaye perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika kuva 1981-1989, akaba yaratandukanye n’umugore we 1949 , wari umukinnyi wa Filimi witwa Jane Wyman, aza no gushaka undi mugore 1953 witwa Nacy Davis.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?