Ukuri ku makuru avuga ko Umujyi wa Kigali ugiye gucutsa Kiyovu Sports na Gasogi United

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yatangaje ko nta gahunda ihari yo kureka gutera inkunga amakipe awubarizwamo basanzwe bakorana harimo nka, Gasogi United, Kiyovu Sports, ngo basigarane na AS Kigali gusa.

Aya makipe yombi, akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda “Rwanda Premier League” asanzwe abona amafaranga avuye mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’aya makipe no gushyigikira ibikorwa by’imyidagaduro muri uyu mujyi nk’uko Umuvugizi w’Umujyi yabitangaje.

Yagize Ati: “kugeza ubu amakipe ane niyo dutera inkunga nk’umujyi wa Kigali, umujyi ugomba kuba ushyushye, umujyi uteza imbere imikino, umuco, n’ibindi bitandukanye, tuzakomeza kurebera hamwe uburyo twakomeza kugira uruhare muri siporo n’imyidagaduro ikorerwa mu mujyi wa Kigali.”

Ibi Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yabitangaje nyuma y’amakuru yakwirakwiriye ko waba ugiye gusigara utera inkunga ikipe ya AS Kigali gusa mu bagabo n’abagore andi makipe akirwanaho.

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United iri mu yaterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Kakooza Nkuliza Charles yari yatangaje ko nta makuru abifiteho cyane ko yavugaga ko nta baruwa bigeze babona iturutse mu mujyi wa Kigali ibamenyesha ko batazongera gukorana umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026.

Ibibazo bijyanye n’ubukungu bikomeje kuzonga amakipe akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, nka ekipe ya AS Kigali yahawe n’Umujyi wa Kigali asaga Million 257 mu gihe yari yagaragaje ko izakoresha asaga Million 700 , ibi byatumye iyi kipe ijya mu bibazo byo kudahemba muri Mata 2025, aho abakinnyi bahagaritse imyitozo icyumweru kirenga kubera imishahara yabo bataboneye igihe.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *