HomePolitics

Ukraine igomba gutsinda intambara : Joe Biden, inama ya OTAN irarimbanije mu gihe Uburusiya bukomeje kugera amajanja Ibice Byose bya Ukraine.

Kuri uyu wa gatatu abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagize Umuryango wo gutabarana w’igihugu by’uburengerazuba na Amerika ya ruguru uzwi nka OTAN bitabiriye inama y’uyu muryango ku nshuro ya 75.

Uyu muryango wo gutabarana washinjwe mu Kwa Kane mu mwaka wo ,mu 1949,uteraniye I Washington DC,aho nk’ibisabzwe uri kwiga ku rwego rwawo rw’imikoranire y’ibihugu binyamuryango,mu bya Gisirikare, politiki, Ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abyo.

Ni Inama iteranye mu gihe Igihugu cya Ukraine gishaka kwinjira mu muryango wa OTAN cyiri mu ntambara ihanganishijemo n’Uburusiya igihugu gufata OTAN nk’umwanzi wacyo w’ibihe Byose.

Iyi nama yitezwemo imyanzuro ikomeye kuri iyi ntambara ndetse n’ubufasha bugomba guhabwa iki gihugu cya Ukraine,mu gihe abenshi bemeza ko hashobora kwemezwa umushinga w’ubufasha bw’uyu muryango w’imyaka itanu iri imbere.

Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ziyobowe na Joe Biden Kandi nazo zatangaje ko iki gihugu nyuma y’iyi nama cyiza gusinya amasezerano na Ukraine yo gufasha, gusaba no kongera kubaka ibikorwaremezo no kuzahura Ubukungu bwashegeshwe n’intambara ya Ukraine.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky,yasabye ibihugu binyamuryango bya OTAN gukora iyo bwabaga bigatera inkunga ifatika Ukraine kugira ngo ishobore guhashya icyo uyu muyobozi yita iterabwoba rya Leta y’uburusiya ku butaka bwa Ukraine.

Iyi nama iteranye mugihe ejo hashize humvikanye ibitero simusiga byagabwe kuri Ukraine bikozwe n’Uburusiya Ndetse bigahitana abana n’abandi bantu bakuru 43,ibitero bivugwa ko byageze mu murwa mukuru Kiev.Ukraine yahise ijya mu cyunamo cy’umunsi umwe cyarangiye uyu munsi Perezida w’iki gihugu ahita yerekeza I Washington DC muri iyi nama.

Uburusiya bwatangaje ko iyi nama buzayikurikiranira hafi cyane ko ngo izaba iyobowe na Leta zunze Ubumwe za Amerika igihugu gifatwa nk’umwanzi wa mbere w’Uburusiya, perezida w’Uburusiya Volodymyr Putin akaba yaratangaje ko ntakiza cyava muri iyi nama.

Uburusiya bwashoje intambara kuri Ukraine mu Kwa kabiri 2022,igihe Ukraine yatangazaga ko yenda kuba umunyamuryango wa OTAN, Uburusiya bikaba bwarabyamaganiye kure kugeza naho bushoza iyi ntambara buvuga ko igihe Ukraine yaba igiye muri uyu muryango kwaba Ari ukubwegereza abanzi ( uburengerazuba bw’Isi)

OTAN yemereye Ukraine kujya muri uyu muryango ariko mugihe itazaba ikiri mu ntambara irwanamo n’uburusiya icyo perezida wa Ukraine yita iterabwoba ry’uburusiya.

Umuryango wo gutabarana w’amajyaruguru ya Atlantic washinzwe muri 1949,ushingwa n’ibihugu 12 ku ikubitiro ariko uko iminsi yagiye yicuma aho uyu muryango wageze ku banyamuryango 32, biteganyijwe ko Ukraine nitsinda intambara irwanamo n’uburusiya izahita ijya muri uyu muryango nta gihindutse!

OTAN yemereye Ukraine kujya muri uyu muryango ariko mugihe itazaba ikiri mu ntambara irwanamo n’uburusiya icyo perezida wa Ukraine yita iterabwoba ry’uburusiya.
Umuryango wo gutabarana w’amajyaruguru ya Atlantic washinzwe muri 1949,ushingwa n’ibihugu 12 ku ikubitiro .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *