Uko amakipe agomba guhura muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma y’uko Rayon ihacanye umucyo
Ikipe ya Rayon Sports yasezereye ikipe ya Gorilla FC mu gikombe cy’Amahoro cya 2025, nyuma yo kuyitsinda igitego kimwe ku busa(1-0) , iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego bitatu kuri bibiri(3-2).
Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi ititwara neza dore ko no mu mukino uheruka wa Shampiyona yaguye miswi n’ikipe ya Gosogi United ubusa ku busa(0-0), ibyarakaje abafana b’iyi kipe.
Rayon Sports yabonye igitego cya Hadji IRAGUHA cyo ku munota wa 49′ ku mupira yahawe na Abeddy BIRAMAHIRE witwaye neza muri iyi mikino ibiri y’Igikombe cy’Amahoro.
Ibi byatumye iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikomeza ku giteranyo cy’ibitego bitatu kuri bibiri bya Gorilla , Rayon Sports yongera kugera muri kimwe cya kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro.
UKO IMIKINO YA 1/4 Y’IGIKOMBE CY’AMAHORO YAGENZE
Amagaju 0-2 Mukura VS, Agg(2-2) Mukura VS ikomeza kuri Penaliti(2-3)
Gorilla FC 0-1 Rayon Sports , Agg(2-3), Rayon Sports irakomeza
APR FC 0-0 Gasogi United, Agg(1-0), APR FC Irakomeza
Police FC 2-2 AS Kigali, Agg(4-3), Police FC irakomeza
UKO AMAKIPE AZAHURA MURI 1/2 CY’IGIKOMBE CY’AMAHORO CYA 2025
Police FC VS APR FC
Mukura VS VS Rayon Sports
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?