Uko Abanyarwanda bakina ibwota masimbi bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize
Ni ku munsi wa mbere w’icyumweru aho abenshi mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, baba basoje imikino y’amakipe yabo mu mpera z’icyumweru, bityo rero niyo mpamvu twageregeje gushaka amakuru y’uko amakipe bakinira yitwaye.
Ku ikubitiro reka duhere mu majyaruguru y’Afurika mu gihugu cya Tunisia, ahaberaga umukino w’ishiraniro wahuzaga Stade Tunisien n’ikipe ya Club Africain ni umukino uba urimo guhangana cyane ndetse ukaba ufatwa nk’imwe muri (derby) z’umurwa mukuru Tunis.
Nubwo umukino wari ufunganye ku mpande zombi ntibyabujije ko ku munota wa 45 umunyarwanda Mugisha Bonheur ukina hagati mu ikipe ya Stade Tunisien, atsinda igitego kimwe rukumbi cyaje no gutanga intsinzi yafashije iyi kipe kuguma ku mwanya wa mbere umwanya iri gusangira n’ikipe ya Club Africain, ku rutonde rw’agateganyo.
Reka twerekeze ku mugabane w’Uburayi dore ko naho habarizwayo Abanyarwanda benshi. Mu gihugu cy’Ububiligi mu kiciro cya mbere Hakim Sahabo, ukina mu ikipe ya Standard de Liege, ntiyabashije gukandagira mu kibuga mu mukino ikipe ye yanganyirijemo n’ikipe ya Sporting Charleroi igitego kimwe ku kindi.
Tukiri mu Bubiligi, ntitwahava tutababwiye ko Raal la rouviere ikinamo umunyarwanda Samuel Guelette yabashije gutsinda ikipe ya Eupen, iyisanze mu rugo ni umukino Samuel Guelette, yakinnye wose ndetse ari na kapiteni, iyi ntsinzi yahise ifasha iyi kipe kuguma ku mwanya wa 2 mu kiciro cya Kabiri (Belgium Challenger pro league).
Mu gihugu cya Ukraine, ikipe ya Kryvbas, ikinamo kapiteni w’ikipe y’igihugu Djihadi Bizimana yakinaga n’iya Polissya Zihytomil, maze iyi tsinda ibitego 3-1, kapiteni Djihadi Bizimana yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 68, iyi ntsinzi akaba yahise ibafasha gufata umwanya wa Kane by’agateganyo.
Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abarimo Jojea Kwizera, Nshuti Innocent na myugariro Phanuel Kavita ntibari gukina muri iyi minsi kuko shampiyona zaho zarangiye.
Mu gihugu cya Suede, gikinamo Byiringiro Lague, Yannick Mukunzi na Raphael York mu kiciro cya Kabiri n’icya gatatu, ntibari gukina kuko shampiyona zarangiye.
Mu gihugu cya Noruveje, gikinamo umunyezamu Buhake twizere Clement, mu kiciro cya gatatu,ikipe ye ya Ull/Kisa, ntiyakinnye kuko nabo bari mu kiruhuko.
Mu gihugu cy’Ubwongereza Kamali Doyle, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 70 ubwo ikipe ya Exeter city yatsindaga Chesterfield, ibitego 2-0 mu mukino wa (FA cup), wabereye ku kibuga (St James Park).
Muri Danimarike, mu kiciro cya kabiri umukinnyi wo hagati Sanders Ngabo, yinjiye asimbuye ku munota wa 58 ubwo ikipe ye ya AC Horsens, yatsindaga Kolding, 2-1, ndetse afasha n’ikipe ye kubona intsinzi dore ko ari we watanze umupira wavuyemo igitego ku munota wa 94.
Muri Azerbaijan, myugariro w’Amavubi mutsinzi Ange yafashije ikipe ye ya FK Zira, kunyagira Sumqayit, ibitego 4-1 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu.Ange Mutsinzi, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 56.
Muri Macedonia, mu kiciro cya mbere myugariro w’Amavubi Rwatubyaye Abdul, yakinnye iminota yose y’umukino ubwo ikipe ye yatsindaga Besa Doberddol, ibitego 1-0.
Mu gihugu cya Shipure(Cyprus), umukinnyi w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso Emmanuel Imanishimwe, yakinnye iminota 66 mbere yo gusimbuzwa mu mukino ikipe ye ya AEL Limassol, yanganyijemo ubusa ku busa n’ikipe ya Enosis Neon Paralimni.
Mu gihugu cy’Afurika y’epfo, umunyezamu Ntwali Fiacre, ntiyagaragaye mu mikino ikipe ye ya Kaizer chiefs, yanganyijemo n’ikipe ya Royal AM, ibitego 2-2.