Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko uburyo bwiza bwo kurinda ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kuba ukundi, ari ukuyibwira abato uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari yifatanyije n’abaturage b’i Gatsibo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro mu yahoze ari Komini Murambi.
Aho yagize ati : “Hari umugani w’Ikinyarwanda bajya bavuga ngo ushaka gukira indwara arayirata, abakuru barabizi. Jenoside nayo ni indwara, ni virusi, ni politiki mbi.
“ Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyirata mvuga ni ukuyivuga, ni ukuyisobanura kugira ngo abato babashe kumenya impamvu abaturage bamwe b’Abanyarwanda, b’Abahutu bafashe imihoro, amabuye, intwaro n’ibindi bakica abandi Banyarwanda b’Abatutsi.”
Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gatsibo cyanitabiriwe n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’aka karere, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abarokotse Jenoside bo muri aka gace.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 20,162 ndetse muri iki gikorwa hanashyiguwe indi mibiri 21 yabonetse .
Kuva kuwa 07/04/1994 kugeza kuwa 10/04/1994 Abatutsi batangiye guhunga hirya no hino bahungira kuri Kiliziya i Kiziguro bahageze babeshywa ko bajyiye kuharindirwa ariko barabareka bariyegeranya baragwira maze ku itariki ya 11 Mata 1994 barabica guhera 10h00 kugera 16h00.