Uganda yatangaje ku mugaragaro ko icyorezo cya Ebola giheruka kugaragara mu murwa mukuru , Kampala mu mezi atatu ahise cyashize .
Ku munsi wejo ku wa gatandatu, nibwo Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yatangaje iby’aya makuru by’iranduka burundu ry’iki cyorezo mu gihugu , ikoresheje konti yayo X, yagize iti : “inkuru nziza hashize iminsi 42 nta bwandu bushya bw’indwara ya Ebola kuva umurwayi wa nyuma yasohoka mu bitaro .”
GOOD NEWS! The current Ebola Sudan Virus Disease outbreak has officially come to an end.
— Ministry of Health- Uganda (@MinofHealthUG) April 26, 2025
This follows 42 days without a new case since the last confirmed patient was discharged on March 14 2025.
Our appreciation to our health workers, partners and communities for their support… pic.twitter.com/kZ53mW4cdI
Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye Minisiteri y’ubuzima na leta ya Uganda muri rusange ku bwitange yagaragaje mu gutsinda iki cyorezo.
Aho yagize ati: “Ndashimira guverinoma n’abakozi bashinzwe ubuzima muri Uganda kuba bahashyije icyorezo cya Ebola burundu.”
Indwara ya Ebola ikunze kugaragara muri Uganda ifitanye isano n’amashyamba menshi ahigirwamo inyamaswa zo mu turere dushyuha two muri iki gihugu dufatwa nk’ indiri idasanzwe by’iyi virusi.
Iyi ni inshuro ya cyenda icyorezo cya Ebola cyaduka muri iki gihugu kuva cyahagaragara bwa mbere mu mwaka wo mu 2000.
Mu gihe abaturanyi bayo ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bo bahuye n’iki cyorezo inshuro zirenga icumi, harimo imwe yamaze hafi imyaka 2 yose kuva mu 2018 kugeza 2020 igahitana abantu bagera ku 2300 .
Ebola yandurira mu gukora mu matembabuzi aturutse ku mubiri w’umuntu wanduye cyangwa no mu kurya inyamaswa z’agasozi zibana n’iyi virusi ndetse ibimenyetso byayo birimo nko kubabara umutwe cyane, kubabara imitsi, kuruka amaraso no kuva amaraso mu myenge yose y’umubiri .