Ingabo za Uganda zatangaje ko zihagaritse burundu ubufatanye bwa gisirikare n’Ubudage, nyuma yo gushinja Ambasaderi w’Ubudage muri Uganda, Mathias Schauer, kuba yaragize uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano kandi atabifitiye uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu.
Nubwo ingabo za Uganda zitatanze ibimenyetso bifatika, iki cyemezo cyerekana igihombo gikomeye mu mubano hagati y’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubudage yihakanye ibi ishinjwaga na leta ya Kampala, inabyita “ibinyoma bidafite ishingiro”.
Iki gikorwa gikurikiye amagambo ya Schauer uherutse kugaragaza impungenge ku myitwarire ya Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, wagaragaye atuka no anatera ubwoba umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bwana Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ku mbuga nkoranyambaga.
Jenerali Muhoozi yanavuze ko yahanishije umurinzi wa Bobi Wine ibihano bikomeye cyane, ndetse ibi bitera impungenge ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihe Uganda yerekeza mu matora y’umukuru w’igihugu akomeye.
Mu itangazo ryasohowe na Colonel Chris Magezi, umuvugizi w’ingabo za Uganda, yavuze ko guhagarika ubufatanye bwa gisirikare n’Ubudage bishingiye ku makuru yizewe avuga ko Schauer yafatanyije n’imbaraga z’abatavuga rumwe na leta mu rwego rwa politiki n’igisirikare mu gushaka guhungabanya leta ya Uganda.
Ambasade y’Ubudage muri Uganda ivuga ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwari ku gaciro ka miliyoni 335 z’amadolari mu mwaka wa 2024, kandi umubano wabo ushingiye ku ituze n’icyizere, ariko ntiharimo amakuru arambuye ku bufatanye bwa gisirikare.