HomeOthers

Uganda : Rebecca Cheptegei yasezeweho bwa nyuma n’umuryango we

Abantu babarirwa mu bihumbi bateraniye mu burasirazuba bwa Uganda gushyingura Rebecca Cheptegei wasiganwaga mu kwiruka ‘marathon’, watwitswe n’umugabo wahoze ari umukunzi we, na we waje gupfa.

Gahunda yo kumushyingura kuri uyu wa gatandatu yatangiranye n’igikorwa cyo kumwibuka cy’abategetsi bo mu karere ka Bukwo, aho Cheptegei avuka. Cyabereye ku kibuga cy’ishuri.

Cheptegei yahawe ibyubahiro byuzuye bya gisirikare muri uwo muhango. Yari umusirikare mu ngabo za Uganda.Isanduku irimo umurambo we yamuritswe itamirijwe ibendera ry’igihugu cya Uganda.

Bafashe akanya ko guceceka bamwibuka ndetse bose barahaguruka mu kumuha icyubahiro.Abajyanama bo muri ako karere bavuze ko Cheptegei yabagaho “ubuzima bworoheje kandi bufite intego”, ndetse ko buri gihe yagiraga inama bagenzi be bo mu mukino wo gusiganwa mu kwiruka.

Umwe muri bo yagize ati: “Yabereye urugero abana benshi rwo kujya mu kwiruka.”Banatanze igitekerezo cyuko umuhanda n’ikibuga cy’imikino cyaho byamwitirirwa mu rwego rwo kumuha icyubahiro.Yitezwe gushyingurwa nyuma yaho kuri uyu wa gatandatu mu rugo rwa se i Kapkoros ruri hafi aho.

Iyicwa rye ryashimangiye ikigero kiri hejuru cy’urugomo rukorerwa abagore muri Kenya, no kuba abasiganwa mu kwiruka benshi b’abagore bararukorewe mu myaka ya vuba aha ishize.

Dickson Ndiema yamutwikishije lisansi (essence), nta byumweru bibiri birashira, ubwo yari ari hanze y’urugo rwe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya bihana imbibi, hafi y’aho yitorezaga.

Iyicwa rya Cheptegei, wari ufite imyaka 33, n’ubugome yishwemo, byasize umuryango we mu kababaro kenshi ndetse byateye abantu benshi kugwa mu kantu mu bice bitandukanye ku isi.Cheptegei yapfiriye mu bitaro nyuma y’iminsi ine agabweho icyo gitero cyo kumutwika. Abaganga bavuze ko yari yahiye ku kigero kirenga 80% by’umubiri we, ibyo “byatumye ingingo nyinshi zinanirwa gukora”.

Ndiema, na we wahiye nyuma yuko imwe muri lisansi itarukiye ku mubiri we, yapfuye ku wa mbere.Yagabye icyo gitero kuri uwo mubyeyi w’abana babiri, nyuma yuko Cheptegei yari avuye mu rusengero rwa God’s Dwelling Ministry, aho yari yagiye gusengera.

Caroline Atieno, Pasiteri wo muri urwo rusengero, yibuka ko Cheptegei yari “umuntu mwiza cyane… utinya Imana”.Nyuma yo kumva ibyabaye, Pasiteri Atieno yashoboye kuvugana na Cheptegei kuri telefone ubwo yari ari mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *