FootballHomeSports

Uganda Cranes yahamagaye Denis Omedi na Hakim Kiwanuka ba APR FC

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 werurwe 2025 ,ikipe y’igihugu ya Uganda itozwa n’umubiligi Paul Put yamaze gutangaza urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi iyi kipe igomba kuzifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi igomba kuzakinamo na Mozambique na Guinea .

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere i Kampala ku cyicaro cya FUFA , Put yatangaje abakinnyi basaga 26 bagomba kuzahura n’ikipe y’igihugu ya Mozambique ndetse na Guinea .

Abarimo Denis Omedi na Kiwanuka Hakim bakinira APR FC bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda yitegura imikino yo guhatanira itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu bakinnyi bose bahamagawe abagera ku icynda bonyine nibo bakina imbere mu gihugu ; aba barimo rutahizamu w’ikipe ya Vipers umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Uganda kugeza ubu witwa Allan Okello .

Iyi mikino imisambi ya Uganda igiye gukina igamije gushaka itike y’igikombe cy’isi giteganijwe kuba mu mwaka wa 2026 kikazabera mu bihugu bitatu aribyo Kanada , Mexico ndetse n’Amerika .

Urutonde rwose rw’abahamagawe

Abazamu: Isima Watenga (Golden Arrows, South Africa), Alionzi Nafian (Mechal, Ethiopia) na Joel Mutakubwa (BUL FC)

Myugariro: Elvis Bwomono (St. Mirren), Gavin Kizito (KCCA), Bevis Mugabi (Anorthosis Famagusta), Timothy Awany (Ashdod FC), Toby Sibbick (Wigan Athletic), Rogers Torach (Vipers), Aziz Kayondo (Slovan Liberec)na Isaac Muleme (Viktoria Zizkov)

Abakina mu kibuga hagati: Ronald Ssekiganda (SC Villa), Kenneth Semakula (Club Africain), Khalid Aucho (Young Africans), Enock Ssebagala (NEC FC), Abdul Karim Watambala (Vipers), Allan Okello (Vipers)na Travis Mutyaba (Bordeaux)

Rutahizamu: Denis Omedi (APR FC), Hakim Kiwanuka (APR FC), Jude Ssemugabi (Kitara), Rogers Mato (FK Vardar), Steven Mukwala (Simba), Muhammad Shaban (Al Anwar), Calvin Kabuye (Mjallby AIF)naPatrick Jonah Kakande (SC Villa)

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *