Uganda Cranes mu rugendo rwo gushakisha itike y\’igikombe cy\’ isi 2026.
Ikipe y\’igihugu ya Uganda \”Uganda Cranes\” itozwa n\’ umubiligi Paul Josep Put, mu myiteguro yo gushakisha itike y\’igikombe cy\’isi kizabera mu bihugu bitatu byo muri America y\’ epfo aribyo; canada, Mexico na USA. harabura iminsi ibiri iyi misambi ya Uganda igacakirana na ekipe y\’igihugu ya Botswana batazira Dipitse \”The Zebra\” itozwa n\’umutoza w\’umuFaransa Didier Gomez Da losa, umukino ukaba uri kuri uyu wagatanu taliki 7/06 kuri Mandela National stadium.
kuri uyu wa kabiri taliki 4/05 abandi bakinnyi bagera muri batatu aribo; Khalid Aucho ukinira Young Africans yo muri tanzania, Abdul Aziz Kayondo ukinira MFK Vyskov yo muri Czech Republic, na Fahad Aziz Bayo nawe ukina muri MFK Vyskov, basanze bagenzi babo mumyitozo itegura umukino bafitanye na The Zebra, ekipe y\’igihugu ya Botswana mu mikino yo gushakisha itike yo kujya mu gikombe cy\’ isi cya 2026 ni nyuma yaho umutoza ahamagaye abakinnyi 28 bitabira umwiherero. Ni mugihe kuri uyu wa 3 wa taliki 5/06 mu maasaha y\’ikigoroba umukinnyi Babosi Byaruhanga ukinira Austin FC yo muri USA aza gusanfa abandi mu mwiherero
Ni mu itsinda rya 7 aya makipe yombi aherereyemo aho ari kumwe ni ibindi bihugu nka Algeria iyoboye itsinda n\’amanota 6,igakurikirwa na Botswana ifite amanota 3, inganya na ekipe y\’igihugu ya Guinea ifite 3, Uganda Cranes ifite 3 mu gihe ekipe y\’igihugu ya Mozambique ndetse na Somalia arizo zanyuma muri iri tsinda n\’amanota 0. Amakipe yose amaze gukina imikino 2 mu mikino icumi izakinwa mu matsinda, aho ekipe izayobora itsinda izahita ibona itike yo kujya mu y\’igikombe cy\’ isi cya 2026. Umukino uheruka ekipe y\’igihugu ya Uganda yanganyijemo na ekipe y\’igihugu ya Botswana 0-0.
Umutoza Paul Put abakinnyi yahamagaye; harimo abanyezamu 4 : Ismail Watenga wa Golden Arrows, Nafian Alionzi wa DefenceForce, Crispus Kusiima wa Kitara ndetse na Brady Jeans Wakorach wa SC Villa. Ba myugariro 9; Elvis Bwomono wa St Mirren, Kenneth Ssemakula wa Sc Villa, Isaac Muleme wa FK Zizkov, Abdul Aziz Kayondo wa MFK Vyskov, Nicholas Mwere wa BUL, Bevis Mugabi wa Motherwell, Timothy Awany wa FC Ashdod, Elio Capradossi wa Calcio Lecco ndetse na Halid Lwaliwa wa FK Bregalnica. abo hagati 6;Khali Aucho wa Yanga Africans, Babosi Byaruhanga wa Austin, Ronald Ssekiganda wa SC villa, Joel SSerunjogi wa KCCA Ibrahim Kasule wa New York Redbull, ndetse na Travis Mutyaba wa Zamalek. Abataha izamu 9; Steven Mukwala wa Asante Kotoko, Uche Ikpeazu Mubiru wa Port Vale, Denis Omedi wa Kitara, Shaban Muhammad wa KCCA Fahad Aziz Bayo wa MFK Vyskov, Rogers Nato wa Brera Strumica, Patrick Kkande wa SC Villa, Umar Lutalo wa SC Villa ndetse na Allan Okello wa Vipers.
Imisambi ya Uganda kuva yabaho ntago irakina imikino y\’igikombe cy\’isi, kure iyi ekipe iheruka kugera, ni ugukina umukino wa nyuma w\’igikombe cya Africa mu 1978 ubu irahatanira kubona itike bwa mbere mu mateka yabo aho basabwa kuyobora itsinda iherereye mo. Ubu ekipe iherereye ku mwanya wa 92 ku isi no ku mwanya wa 19 muri africa, naho ekipe y\’igihugu ya Botswana iri ku mwanya w\’ 146 ku isi.BEBE Cool yatangaje ko azaba ahabaye yihera ijisho uyu mukino uzabera kuri Mandela National Stadium.