UGANDA: Bobi Wine utavuga rumwe na leta yagize umuhuro n’urubyiruko rw’ishyaka rye

Umuyobozi mukuru w’ishyaka rya politiki National Unity Platform , Robert Kyaguranyi yashishikarije urubyiruko gufata iyambere mu kubaka ahazaza h’igihugu cyabo, ibi yabivugiye muri kongere y’urubyiruko y’ishyaka NUP yabereye ku kibuga cya Jinja city.
Mu ijambo rye bwana Kyaguranyi uzwi nka Bobi Wine yashimangiye ko urubyiruko arirwo mbaraga z’igihugu cyane ko ari narwo rugize umubare munini w’abatuye igihugu, bityo rero binyuze mu kwitabira ibikorwa bitandukanye bya politiki umusanzu warwo warushaho kwiyongera.
Bwana Kyaguranyi yagize ati “ mbafitiye inkuru nziza ariko nanone n’ikibazo gikomeye cyane kuri mwe, Imana ishobora gukora ibihuje ni ibyo mwifuza ,ariko mugomba kwifatira icyerekezo cy’ubuzima bwanyu”.
Iyi kongere yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu gucungura Uganda” ikaba yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwanagaragaje impungenge rufite zigiye zitandukanye zirimo n’ikibazo cy’ubushomeri bubugarije muri iyi minsi kabone n’ubwo bafite impamyabumenyi.
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bwana Joel Ssenyonyi, yashimangiye akamaro ko guteza imbere urubyiruko no kurushishikariza guharanira iterembere n’ahazaza ha Uganda.
Yagize ati “ ibi ni isomo rigenewe urubyiruko kugira ngo rugire icyo rukora “ ibi yabivuze agaragaza uruhare rukomeye urubyiruko rwagira mu guhanangana n’ibibazo igihugu gihura nabyo.
Iyi kongere yari irimo abayobozi batandukanye ba NUP barimo perezida w’urubyiruko Francis Zaake, umuyobozi mukuru w’ishyaka ushinzwe gukangurira abaturage Fred Nyanzi ndetse n’umuyobozi w’uturere two mu Burasirazuba Andrew Kaluya, bwana Karuya yanaboneyeho ashimira inzego z’umutekano ku ruhare rwazo mu gucunga umutekano mu gihe iyo kongere yabaga.
Iyi kongere yateranye hagamijwe gushishikariza urubyiruko gufata iya mbere mu kubaka igihugu cyabo ndetse no guteza imbere imiyoborere myiza.
Umuyobozi mukuru wiri shyaka Bobi Wine ashishikariza abafatanyabikorwa gushyigikira ahazaza heza ndetse icyo gikorwa cyagaragaje uruhare urubyiruko rufite mu guteza imbere Uganda.