UEFA Champions League 2025 : Ibyo kwitega kuri Finale y’uyu mwaka
Umukino wa nyuma wa (UEFA champions league 2024/2025) uteganyijwe kubera ku kibuga cya stade Munich football Arena giherereye mu gihugu cy’Ubudage ho mu mujyi wa Munich.
Imikino ya UEFA champions league uyu mwaka biteganyijwe ko, igomba gushyirirwaho akadomo i Munich mu Budage, hazaba ari ku munsi wa Gatandatu taliki ya 31,Gicurasi,2025 isaha ya saa tatu z’ijoro (21:00) ku ngengabihe y’amasaha y’Uburayi bwo hagati (CET) .
Tugeze mu cyumweru cya Gatatu cya Werurwe, bihura neza, neza n’ingengabihe y’imikino yamuritswe n’urubuga rw’impuzamashyirahamwe ya ruhago ku mugabane w’Uburayi (UEFA), dore ko ari bwo hateganyijwe imikino ya kamarampaka yo kwishyura mu kiciro cy’amakipe 16, ya nyuma kimwe cy’umunani.
Twifashishije urubuga rwa UEFA, Dailybox yaguteguriye bimwe mu by’ingenzi wamenya ku mukino wa nyuma w’irushanwa rikuru mu makipe mato ritegurwa niyi mpuzamashyirahamwe.
Ubu magingo aya tuvugana, harabura imikino itarenze 15, ngo hamenyekane umwami w’amakipe mato ku mugabane w’Uburayi. Ni umwanya kubona biba bitoroshye dore ko, bisaba kwiyuha icyuya kugira ngo uterure igikombe bakunze kwita icy’amatwi manini.
Ni urugendo rugusaba guhura n’inzira z’inzitane zirenga 23, ubwo ndavuga imikino ukina mbere yo kugera ku mukino wa nyuma ngo uhabwe igikombe, bityo rero bitewe n’uburemere bw’uyu mukino, twabahitiyemo kubagezaho amakuru ya bimwe mu bizakoreshwa cyangwa se bizifashishwa ngo uyu mukino ube mu mucyo.
Ushobora kwibaza uti.
- Ese umukino wa nyuma w’iri rushanwa uzabera hhe ?
- Rizakinwa na bande ?
- Ese hazifashishwa iminota y’inyongera cyangwa penaliti ?
- Ese uwatwaye iri rushanwa ahembwa ate ? Ahembwa iki ?
Ibi byose ndetse n’ibindi byinshi tutababwiye nibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru isesengura ruhago.
Icyo ugomba kumenya cyo ni uko abazakina umukino wa nyuma w’iyi mikino uyu mwaka, bagomba kumenyekana ku wa Gatatu itariki ya 7, Gicurasi ubwo imikino ya kimwe cya kabiri muri iri rushanwa izaba irangiye.
Ni hehe umukino wa nyuma wa (UEFA champions league 2025) ugomba kubera ?
Bimwe mu birori bikomeye ku makipe mato y’Iburayi byongeye kwisanga mu gihugu cy’Ubudage, dore ko byahaherukaga mu mwaka wa 2012, ubwo ikipe ya Bayern Munich yihebewe na benshi mu Badage, yabihirizwaga ibirori na Chelsea yafatwaga nk’intsina ngufi mu bihe bya ruhago y’icyo gihe, maze nyuma yo kunganya igitego kimwe ku kindi hakitabazwa penaliti zasigiye benshi mu Badage, agahinda batazigera bibagirwa dore ko kazaga gasonga mu ko bari batewe na kizigenza wabo Arjen Roben, nyuma y’ihushwa rya penaliti yo mu minota ya nyuma y’umukino mbere yo kujya mu nyongera.
Sitade (Munich football arena), imirimo yo kuyubaka yasojwe taliki ya 30, Mata muri 2005,ni inyubako iherereye ku muhanda Werner-Hiesenberg-Allee ikaba yakira imikino y’ikipe ya Bayern Munich. Iyi sitade yakiriye imikino ine ya Euro 2020, ndetse nta kabuza ko kuba byumvikana ko yanakiriye imikino ya Euro y’umwaka ushize wa 2024 yabereye mu Budage, ibi byahise biyiha agahigo yihariyeho ubwayo ko kuba ari yo sitade yonyine yabashije kwakira imikino y’amarushanwa ya Euro akurikiranye. Iyi sitade ikaba yarakiriye ayo marushanwa ubwo yakiraga 66,000 by’abicaye neza batekanye.
Ese hazifashishwa iminota y’inyongera cyangwa penaliti kuri uyu mukino ?
Muri ibi bihe hari kuba impinduka zidasanzwe mu mategeko ya ruhago, ni benshi mu bafana baba bibaza ibibazo byinshi ku mategeka azaranga uyu mukino. Nkuko bisanzwe biteganyijwe ko, amakipe yombi nasoza iminota 90, akanganya hazifashishwa ibice bibiri by’iminota 15, mu gihe iyo minota yarangira nta kibaye hazitabazwa imipira y’imiterekano ya penaliti.
*Ese uwatwaye iri rushanwa ahembwa iki ? Kandi ahembwa ate ?
Ubundi uwatsinze ahabwa igihembo cy’igikombe gikunze kwitwa icy’amatwi manini, ni igikombe gifite uburerbure bwa sentimetero 73.5, ndetse n’uburemere bw’ibilo 7.5 kikaba gikozwe muri feza.
Uretse ibihembo byerekeranye n’ubutunxi cyangwa amafaranga tuza kugarukaho byihariye, uwatwaye iri rushanwa ahita abona amahirwe yo gukina irushanwa rikurikira nta zindi nzira bimusabye. Ubwo ni ukuvuga ko uzatwara (UEFA champions league 2024/2025) azahita akatisha itike ako kanya yo gukina ijonjora rya mbere ry’imikino nkiyo mu mwaka w’imikino wa (2025/2026) kabone niyo iyo kipe yaba itabonye itike yo gukina iyo mikino mu gihugu cyayo.
Uwatwaye iri rushanwa kandi ahita akatisha itike yo gukina finali y’igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’Uburayi (UEFA super cup) muri uwo mwaka, umukino uhuza uwatwaye (UEFA Europa league) na (UEFA champions league).
Twabibutsa ko uretse ibihembo bijyanye n’amahirwe uwatwaye iri rushanwa ahabwa mu marushanwa. Hari n’ibihembo bijyanye n’ubutunzi cyangwa amafaranga bitangwa.
Biravugwa ko hatabariwemo akavagari k’amafaranga ahabwa uwari we wese witabiriye irushanwa, ndetse tukibukiranya ko ibihembo byiyongera uko hakinwa ikiciro gishya mu irushanwa, bihita byumvikana cyane ko uwatwaye igikombe ahabwa agashimwe gafite uburemere.
Ni imibare idahurizwaho na benshi gusa gusa nkuko urubuga (sporting news) rubivuga, uyu mwaka hateganyijwe ko uzatwara irushanwa azahabwa Biliyoni 2.71 z’amadorali ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, aya mafaranga akaba akubiyemo na ya yandi agenda atangwa ku mpera za buri kiciro cy’irushanwa habariwemo n’icyiciro gitangira.