HomeSports

UCL : Pep Guardiola amaze gusa nk’uwisubiraho ku magambo yavuze kuri Real Madrid

Umutoza w’ikipe ya Manchester city, Joseph “Pep” Guardiola, yatangaje ko yateraga igisa nk’inkuru yo gusetsa, ubwo yavugaga ko ikipe ye ifite amahirwe angana na 1% ku kuba yakwigaranzura ikipe ya Real Madrid, gusa yanyujijemo avuga ko nubwo babona intsinzi babizi neza ko, bigomba kubasaba ingufu nyishi cyane.

Iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Manchester, igomba kuza kwerekeza mu mujyi wa Madrid, ibizi neza ko isabwa intsinzi iri hejuru y’igitego kimwe dore ko yatsinzwe ibitego 3-2, mu mukino ubanza. Abenshi muribuka igitego cy’Umwongereza Jude Bellingham cyaje mu minota y’inyongera.

Nubwo rutahizamu Erling Halland, ntako atari yagize ngo atsindire ab’i Manchester, ibitego bibiri byose. Ibi ntacyo byatanze dore ko, ibitego bya Brahim Diaz na Jude Bellingham, byazaga bisanga kimwe cya Vinicius Junior, byahise bishimangira ko intsinzi igomba gutaha muri Esipanye.

Guardiola yari aherutse gutangaza amahirwe ikipe ye ifite, aho yayagereranyaga nk’amahirwe asanzwe ndetse ntiyatinye no kuvuga ko angana na rimwe ku ijana ugereranyije.

Gusa nubwo yatangaje ibi, Guardiola ubwe ninawe wabivuguruje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu.

“Tugomba kuza kuwugira umukino mwiza cyane,” agira ati. “Tugomba gusatira. Kandi Tugomba no gutsinda. Njye niko mbitekereza.

” Tugomba kuza gukinana umurava. Tugomba kuza kwigira uko bishoboka kose. Ndabizi ko bigomba kuza kudusaba umurava uri hejuru gusa tugomba kuza dushaka intsinzi. Yego dushobora gutsindwa gusa niyo byaba nzi neza ko bitari bworohe na gato.

” Tugomba kuza guhindura ibintu byinshi. Ubushize narababeshye kandi namwe ndabizi ntimwanyizeye. Biriya nabivuze ahanini nshingiye ku buryo nta muntu n’umwe waduhaga amahirw. Gusa uko iminsi igenda ishira niko n’icyizere kigenda kizamuka. Tuzagerageza uko dushoboye. Nkeka ko nta kintu Carlo [Ancelotti],ateganya kumbwira mbere y’umukino, gusa ikiriho cyo ni uko tugomba gusatira kandi tukabashyiraho icyugazi, maze tukareba ikizakurikira.”

Guhura n’ikipe ya Real Madrid ku kibuga Santiago bernabeu, si ibintu bishya ku mutoza Guardiola dore ko ikipe ye yatsinze 5-1 mu imikino yombi yabahuje ubwo bakinaga mu mikino ya UEFA champions league yo mu 2023, ni mugihe gutsindira kuri iki kibuga byo yabikoze kenshi igihe yatozaga ikipe ya Barcelona.

” Mfite amateka nibukira hano, Amwe ni meza andi ni mabi,” Guardiola yasoje agira icyo avuga ku gisabwa iyo ukinira ku bibuga by’amakipe akomeye, yagize ati;

” Turabizi neza ko ku mukino nkuyu mu kibuga nkiki uba ukinira ku gihunga cyinshi, Gusa ntiwakirengagiza ko ibintu nkibyo uhura nabyo iyo wagiye i Milan, Barcelona ndetse na Anfield kwa Liverpool. Uba ugomba kubabara mu bihe nkibi gusa tugomba no kugabanya uburyo bwabo bwinshi, mbese nta kuregeza guhari.”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *