UCL : Mo Salah na Alexander Arnold bafatanye mu ijosi mbere yuko bahura na PSG
Mohamed Salah na Trent Alexander Arnord ba Liverpool bagaragaye ku mashusho ya kamera yafashwe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Daily Express barimo barwana ubwo bari mu myitozo ya nyuma yagombaga kubanziriza umukino wo kwishyura wa kimwe cy’umunani cya UEFA Champions League ugomba kubahuza n’ikipe ya Paris Saint Germain .
Muri aya mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Mohamed salah asa nk’uri kuniga Trent Arnord Alexander mu ijosi hanyuma bagenzi be barimo Hervey Elliot ,Curtis Jones na Ibrahima Konate bakaza kubakiza .
Nubwo Mohamed Salah agaragara muri aya mashusho asa nkuri guseka ndetse asa nk’uworoheje ibintu mugenzi we Trent Alexander Arnord we agaragara nk’uwarakaye cyane asa nk’uwifuza kongera kurwana .
Aba bakinnyi bashyamiranye bombi amasezerano yabo muri iyi kipe ateganijwe kugera ku musozo mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka ndetse kuri ubu nta ntambwe igaragara imaze guterwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu buryo bw’ibiganiro igamije kubongerera amasezerano .
Kugeza ubu ikipe ya Liverpool itozwa n’umuholandi Arne Slot bari kugira umwaka mwiza w’imikino dore ko basohotse mu matsinda ya Champions League bayoboye nyuma yo gutakaza umukino umwe ndetse bakaba banayoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza banarusha amanota 15 ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa kabiri .
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 / Werurwe /2025 ku isaha y’i saa yine zuzuye ku kibuga Anifield Road giherereye mu mujyi wa Liverpool [ Anfield Rd, Anfield, Liverpool L4 0TH] mu gace ka Merseyside baraza kwakira ikipe ya Paris saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cya Uefa Champions league nyuma yuko umukino ubanza warangiye Liverpool itsinze bigoranye igitego kimwe ku busa cya Harvey Elliot .