UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
Mu kanya gashize ikipe ya Manchester city imaze gutsindwa n’ikipe ya Juventus ibitego bibiri ku busa mu mikino ya champions League byanatumye amahirwe yayo yo kugandagiza ikirenge mu cyiciro cya kimwe cy’umunani cy’irangiza cy’iri rushanwa ayoyoka .
Ibitego bya Dusan Vlahovic na Weston McKennie ni byo bitandukanije impande zombi ndetse binahesha amanota atatu ikipe ya Juventus yari iri imbere y’abafana bayo byanatumye iyi ikipe ihita yizera kuzaboneka mu makipe umunani azahita agera muri kimwe cy’umunani cy’irangiza atabanje guca mu mikino ya kamarampaka.
Uku gutsindwa kwa Man city itozwa n’umunyesipanye Pep Guardiola kuhise gutuma atazi uko gutsinda bisa mu mikino igera ku icumi ishize bamaze gukina mu marushanwa yose harimo ndetse imikino irindwi ya Champions league .
Izindi nkuru wasoma
- Fifa yatangaje ibihugu bizakira igikombe cy’isi cyo muri 2030 no muri 2034
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
Iyi ikipe ya Man city ihise ijya ku mwanya wa 22 ku rutonde rw’agateganyo rwa champions league mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo hasozwe iki cyiciro , imikino ibiri basigaje bafitemo kujya kuri sitade ‘ The Parc des Princes ‘ ya Paris saint Germain ku ya 22 / Mutarama /2025 no kwakira ikipe ya Bragga nyuma y’icyumweru kimwe bavuye mu bufaransa .
Uyu kandi wari undi mukino Manchester City yaragaje urwego rwo hasi cyane yaho bakiniraga mu mwaka w’imikino ushize ndetse nta nubwo bigeze batera ishoti rigana ku izamu kugeza mu gice cya kabiri, ubwo Erling Haaland yahererekanije umupira na Kevin de Bruyne akarekura ishoti,nubwo ariko ishoti rye ryahojejwe , rikanafatwa neza n’umuzamu Michele di Gregorio.