“Mediterranean Derby” Ihangana ry’abakeba ridasanzwe muri ruhago
First leg: Dembélé guides in Kvaratskhelia cross ⚽️#UCL pic.twitter.com/PzdSSvqmMf
— UEFA Champions League (@ChampionsLeague) May 7, 2025
Imikino ya kimwe cya kabiri mu irushanwa rya UEFA champions league irarimbanyije aho nyuma yo gutsindwa kw’ikipe ya FC Barcelona, Inter de Milan itegereje uza kuva hagati ya Paris Saint Germain na Arsenal ngo imenye uwo bazesurana ku mukino wa nyuma.

Uyu munsi turagaruka ku mukino w’ishiraniro wasize wandikishije amateka dore ko abenshi bawubatije umukino w’ibihe byose muri iri irushanwa.
Sibyo gusa kandi kuko tuza kugaruka ku mukino nyirizina wasize umukambwe Francesco Acerbi, atsinze igitego cye cya mbere muri iri irushanwa ubwo yishyuraga habura iminota mike ngo ikipe ya FC Barcelona yisange ku mukino wa nyuma bwa mbere mu myaka 10, ishize.
Ruhago ni umukino abenshi bakomeje kugenda bagoragoza ariko bakawuburira inyito, ni kenshi usanga bamwe barira ndetse n’bandi bishimira intsinzi igihe umukino uba urangiye.
Nkuko tubimenyereye, haba muri politiki cyangwa se no muri ruhago ni gake uzasanga aho umutaliyani yahuriye n’umwesipanyolo ibintu ntibiba byoroshye.
Guhangana kw’ibi bihugu bibiri kwatangiye kugaragara mu irushanwa rya Euro 2008, ubwo ikipe ya Esipanye yasezereraga Ubutaliyani kuri za penaliti ndetse iza no kongera kubasubira muri 2012, noneho bwo ibanyagira ibitego bine ku busa u wo hakinwaga finali y’iryo rushanwa.

Sibyo gusa kuko no mu marushanwa ya 2016 ndetse na 2020 igihugu cy’Ubutaliyani cyigaranzuye Esipanye, maze hose Esipanye isezererwa idakozemo nk’umwana wiga kugenda.
Mu bisanzwe Abataliyani muri ruhago bifata nka ntagereranywa dore ko bafite ibikombe 4 byisi ndetse ukongeraho na 2 bya Euro bihita bibagira kimwe mu bihugu bifite imidali myishi muri ruhago ku mugabane w’uburayi, ni mu gihe Esipanye bahanganye yo,ibonwa nk’ikibondo imbere y’ibigwi by’abataliyani aho yisanga ifite igikombe kimwe cy’isi ndetse na bine bya Euro biyigira umwami wa Euro ku mugabane wose dore ko ari cyo gihugu kiyoboye ibindi mu kugira ibyo bikombe byinshi.
Nyuma yo kubagezaho icyo amateka avuga kuri ‘Mediterranean Derby,’ reka twigarukire ku mukino w’ishiraniro waraye uhabuye buri umwe wawurebaga.
Ku isaha y’isaa tatu zuzuye ku masaha ya Kigali, nibwo umusifuzi Szymon Marciniak, ukomoka mu gihugu cya Polonye, yahuhaga mu ifirimbi maze agatangiza umukino hagati ya Inter de Milan na FC Barcelona.
Abafana bari benshi ku kibuga Meazza San Silo nkuko bakunze kucyita mu mikino ya Champions league.
Hakiri kare ku munota wa 21′ abo hagati ba FC Barcelona batakaje umupira maze Di Marco, ntiyazuyaza mu guha umupira Denzel Dumfries, nawe wahise yohereza kwa Lautaro warebanaga n’izamu rifunguye, umukino wakomeje ndetse hakagenda hagaragaramo kwigaragaza ku bazamu b’impande zombi.
Ku munota wa 45′ Abataliyani byongeye kotsa igitutu ubwugarizi bwa FC Barcelona, maze myugariro Pau Cubarsi, wakinanaga igihunga ahita akorera ikosa rya penaliti kuri rutahizamu Lautaro Martinez, Umunya-Turukiya Hakan Calhanoglu ntiyazuyaje mu guhindukiza nyezamu Wojciech Szczęsny, maze igitego cya kabiri kiba kinyoye mbere yo kujya kuruhuka.
Nubwo abenshi bibwiraga ko iby’ab’ i Catalunya birangiye siko byagenze kuko ibintu byahise bihindura isura kuko byasabye iminota 15′ gusa ngo ikipe ya FC Barcelona, ibe yamaze ku bigombora byose nyuma y’akazi kakozwe neza na myugariro Eric Garcia, kuwa 54′ ndetse na Dani Olmo kuwa 60′.
Nyuma yo kwishyurwa ibitego 2, umutaliyano Simone Inzaghi, usanzwe atoza Inter de Milan, yahise akora impinduka maze ashyiramo amaraso mashya nubwo bitabujije umunya-Brazil Raphinha gutsinda igitego abenshi bakekaga ko gihaye intsinzi ab’i Catalunya. Ni igitego cyaje gitinze dore ko cyatsinzwe ku munota wa 87′ mbere yuko cyishyurwa ku munota wa 3′ w’inyongera ku makosa akomeye abenshi bashinja myugariro Ronald Araujo, wananiwe gufata umukambwe Acerbi maze agatsinda igitego cyagaruye ikipe ye mu mukino.

Nyuma y’iminota 90′ byasaga nkaho aribwo umukino utangiye dore ko mu minota 30′ y’inyongera ikipe ya Inter de Milan yagarutse yariye karungu maze umucunguzi David Fratessi, wayirokoreye i Munich mu Budage yongera kubikorera ku butaka avukaho gakondo.
Ni umupira wagaruwe mu rubuga rw’amahina na Carlos Augusto, mbere yo gukorwaho na rutahizamu Mehdi Talemi maze Frattesi yinjiza neza igitego mu nguni y’iburyo mu nshundura.
Ni intsinzi yahise iteza igikuba kidasanzwe i Catalunya, dore ko ku rupapuro abenshi mu bakurikiranira hafi ibya ruhago ari yo bahaga amahirwe.
Abakinnyi batandukanye barimo Lamine Yamal, Raphinha, Cubarsi ndetse n’abandi benshi bashyize hanze ubutumwa bushimira ndetse bunihanganisha abafana b’ikipe yabo aho bizezaga ko ikipe yabo izagarukana ingufu mu bihe bizaza.
Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma ikipe ya Inter de Milan, igomba kuza gutegereza uza kuva hagati ya Arsenal na Paris Saint Germain zifitanye umukino ku kibuga Parc de Prince i Paris ho mu gihugu cy’Ubufaransa.