Ibihugu by’Iburayi bikomeje gufatira ibihano ku bwinshi igihugu cy’u Rwanda, bagishinja gutera inkunga umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje gutikagurana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bihugu kandi bishinja u Rwanda kohereza ingabo z’arwo mu burasirazuba bwa Congo, aho inshabwenge z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko u Rwanda rufite ingabo ku butaka bwa Congo ziri hagati 3,000 na 4,000.
Reka tureberehamwe Ubwoko bw’Ibihano byafatiwe u Rwanda bifashwe n’ibihugu by’u Bwongereza na Canada!
UBWONGEREZA
1.Kutitabira ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na leta y’u Rwanda
2.Kugabanya ibikorwa byo kwamamaza bakorana n’u Rwanda
3.Guhagarika inkunga y’imari ihabwa leta y’u Rwanda, uretse igenewe abakene cyane
4.Gukorana n’abafatanyabikorwa ku bihano bishya bishobora kugenwa
5.Guhagarika inkunga y’ahazaza mu myitozo ya gisirikare ku Rwanda
6.Gusubiramo uburenganzira bwo kugura hanze ku gisirikare cy’u Rwanda
CANADA
1.Kuba ihagaritse gutanga impushya zo kugurisha serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda
2.Kuba ihagaritse ubufatanye n’u Rwanda bwa leta kuri leta mu bijyanye na business, n’ibijyanye no gufasha urwego rw’abikorera
3. gusubiramo kuba leta ya Canada yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda, n’ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira ibikorwa ahazaza
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?