Ubwongereza bwa sabye Congo ikintu gikomeye mu gukemura ibibazo bafitanye na M23
Igihugu cy’Ubwongereza kirasaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwemera ikaganira n’umutwe wa M23 umaze kwigarurira imirwa mikuru ya Kivu zombi.
Mu gihe uyu mutwe ukomeje kwicuma imbere, ndetse ushyiraho n’ubuyobozi mu bice wafashe , Leta ya Congo yakomeje kwinangira ivuga ko itaganira na M23 cyane ko yo ivuga ko ari u Rwanda rwateye Congo.
Mu kiganiro na BBC, Judith Suminwa Tuluka Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko leta ye ishaka kuganira n’u Rwanda, ishinja gufasha M23.
Birasa nkaho imbaraga zose Leta ya Congo izishyize muri dipolomasi ishingiye mu gusaba ibihugu gufatira ibihano u Rwanda, ndetse no kureka gukona narwo mu mishinga itandukanye yo kurutera inkunga , ndetse hari ibihugu bimwe na bimwe byatangiye kubishyira mu bikorwa birimo n’Ubwongereza ndetse n’Ububiligi.
Umutwe wa M23 nawo wemeza ko uzakomeza kurwanira umurenganzira bw’Abanyekongo ndetse no kwibohora kwabo, ukemeza ko witeguye kuganira na Congo ariko Leta y’iki gihugu ibanje guhagarika ubwicanyi ikorera abaturage byumwihariko abavuga ikinyarwanda.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?