HomePolitics

Ubwongereza : Amb . Busingye Johnston yahagarariye u Rwanda mu birori bya Common Wealth

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025 ,Ambasaderi Busingye Johnston yahagarariye u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Umuryango wa Commonwealth.

Ibi birori byayobowe n’Umwami Charles III wavuze ko “Ubushobozi bwa Commonwealth bwo guhuza abantu baturutse ku Isi yose bwarigaragaje mu bihe bikomeye aho abantu bizera ko ibibatanya ari ibibazo aho kuba isoko y’imbaraga n’amahirwe yo kwiga.”

Umunsi wa Common Wealth ni umunsi ngarukamwaka uba buri tariki ya 12 Werurwe buri mwaka , aho ibihugu  binyamuryango byizihiza uyu munsi byishimira ibyo biba byaragezeho mu buryo bw’inyungu za politike ndetse no mu bukungu bibikesha kujya muri uyu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza .

Usibye Umwami Charles III w’ubwongereza , uyu ni umuhango wanitabiriwe n’igikomangomakazi  Catheline cya Wales n’abandi bagize umuryango wa cyami . Uyu muhango wo kwizihiza ibi birori ku rwego rw’isi wabereye mu nyubako mberabyombi ka Westminsiter Abbey iherereye mu murwa mukuru Londres mu gihugu cy’Ubwongereza .

Umuryango wa CommonWealth ni ishyirahamwe ryashinzwe ku bushake bw’ibihugu bitandukanye ukaba magingo aya ugizwe n’ibihugu bisaga 56 ndetse byinshi muri byo bikaba byarahoze bikolonizwa n’Ubwongereza .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *