FootballHomeSports

Ubuyobozi bwa Barcelone bwashyize umucyo ku biri kuvugwa hagati yayo na Neymar

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na siporo mu ikipe ya Barcelona, Anderson Luis de Souza “Deco”, yatanze uruvangitirane rw’ibisubizo ubwo yari abajijwe ku ngano y’amahirwe ikipe ye ifite, mu kongera kwiyunga na Neymar.

Neymar w’amacenga menshi, amaze iminsi asubiye gukina iwabo mu gihugu cya Brazil,mu ikipe ya Santos dore ko ari nayo yamuzamuye kubmvs akiri muto, ndetse biherutse gutangazwa ko hari ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Barcelona, dore ko ku myaka ye 33, agitekereza ko yakongera kwerekeza gukina ku mugabane w’Uburayi.

Hari amakuru acukumbuye amaze iminsi avugwa aho bivugwa ko uyu mugabo yaba yarategewe gutsinda ibitego 15, mu gice cya kabiri cya shampiyona mu ikipe ya Santos, ngo mu gihe ibyo yabikora akazahita asinyishwa nk’umukinnyi wigenga n’ikipe ya Barcelona,ubwo amasezerano ye n’ikipe ya Santos, azaba ashyizweho akadomo.

Ubwo Deco, yaganiraga n’itangazamakuru yabajijwe ku bijyanye n’igaruka ry’uyu mukinnyi maze yumvikana atanga ibisubizo bimeze nk’ibizimiza ku igaruka ry’uyu musore mu mpeshyi, yagize ati:

” Nshyigikiye Neymar, kandi nifuza ko yakwishima. Ntekereza ko buri mukunzi wa ruhago yakwishimira kubona Neymar umeze neza.

“Ney, ni umukinnyi w’ingenzi. Nkeka ko kugaruka kwe hano byagirira akamaro impande zombi.”
.Gusa nubwo yavuze ibi, uyu yaje kuza kumvikana ahakana iby’igaruka rye rya vuba, aho yavugaga ko ikipe igomba kubakwa ihereye mu mizi.

” Neymar, yari umukinnyi w’igitangaza wanyuze hano. Yakoze byiza yagombaga gukora ndetse atwara ibyo yagombaga gutwara…
Nkeka ko inkuru nkizi zitajya zipfa kwisubiramo.

“Yego hari ubwo byisubiramo bitewe n’ibihe, gusa nanone nkeka atari igihe cyiza cyo kuba ikipe yacu yatekereza kuri Neymar, kandi nkeka ntashidikanya ko ari nako bimeze kuri we.”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *