Ubutatu busatirizi bwiza bwabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru
Rivaldo,Ronaldo ndetse na Ronaldihno bishimira igitego.
Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ikomeye ku isi ugendeye ku mbaga y’abafana bayikurikira ndetse no ku musaruro utanga ku bawushoyemo.Uyu Kandi ni umukino usangamo abakinnyi benshi b’ibihangange.
Nubwo,muri sport zose bisaba guhuza imikinire mu gihe intsinzi ikenewe ni ngombwa ko dusubira inyuma tugaha agaciro bumwe mu busatirizi bwiza bwabayeho mu mateka ya ruhago.
Iyi nkuru iragaruka ku busatirizi 5 bwiza bwagiye butanga ibyishimo ku bakunzi b’amakipe bwabaga buri gukinira.
Ku ikubitiro reka duhere mu bwami bw’abongereza, dore ko bivugwa ko ari ho iwabo wa ruhago.
5.Mane-Filimino-Salah b’ikipe ya Liverpool
Ubu busatirizi si ubwa kera cyane dore ko aba vuba aha babwibuka.
Ni ubusatirizi bwabaga buyobowe na kizigenza w’umunya-Senegal Sadio Mane ari kumwe na mugenzi we Roberto Firimino ukomoka mu gihugu cya Brazil ndetse na kimenyabose w’umunyamisiri Mo Salah.
Aba, bamaranye imyaka irengaho gato itatu aho babashije kugera kuri finali ebyiri z’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo babasha gutwaramo igikombe cyayo kimwe.
Ibyo babikoze mbere yuko bakora ibyari byarananiye buri wese maze mu 2020 baha Liverpool igikombe cyayo cya shampiyona cya mbere mu myaka 30.
Mu maboko y’umutoza Jurgen Klopp, Mane yagaragazaga amacenga n’umuvuduko mwishi, Filimino agashyiramo ubwenge mu mikinire maze Salah akaza atsinda ibitego byinshi, ibi byafashije ubu busatirizi gushyiraho uduhigo dutandukanye mu mitsindire.
Aba batatu ba Liverpool bafatwa nk’intwali z’ikipe nubwo muri bose uwo ikipe isigaranye ari Mo Salah abandi babiri bakaba baragiye gushakira umugati ahandi.
4.”R” nkuru eshatu Rivaldo-Ronaldo-Ronaldihno
Iyo wumvishe izina riherwa na “ldo” cyangwa “hno” ntibigusaba gutekereza cyane kuko abenshi bahita batekereza mu majyepfo ya Amerika dore ko hariyo ibikombe by’isi bitari bike.
Tudatinze mu magambo ntawakwirengagiza ko amazina Rivaldo,Ronaldo ndetse na Ronaldihno ari amwe muyo ba myugariro bumvaga maze bagahinda umushyitsi, ni ubusatirizi bwafashe izina ry’impine rya “R” eshatu nkuru biturutse cyane ko amazina y’aba banya-Brazil yabaga atangizwa na “R”.
Aba batatu bafatwa nk’abari abatangizi batatu bahoraho mu ikipe y’ibihe byose ya Brazil, aho bacengaga umuhisi n’umugenzi mpaka bagejeje igihugu cyabo ku ntsinzi zitandukanye zirimo n’igikombe cy’isi.
Ubwa mbere bagaragaye mu mikino ya Copa America yo mu 1999 maze isi y’umupira itangira gushyira akabazo n’agatangaro ku mazina yabo, ntibyatinze maze mu 2002 mu mikino y’igikombe cy’isi yaberaga Korea/Japan habaho ukwigaragaza kwabo kudasanzwe, aho Rivaldo na Ronaldo bayobowe na murumuna wabo Ronaldihno wabaga ufite ubufindo bwinshi cyane ku mupira bwatsinze amakipe kakahava
Ubu busatirizi bwatsinze ibitego 15 mu mikino 7 y’igikombe cy’isi ndetse bafasha Brazil gutwara igikombe cy’isi dore ko ari nacyo iki gihugu giheruka.
3.Messi-Suarez-Neymar (MSN) ya Barcelona
Nyuma yo kuzamura ikiragano cya La masia cyaje no kuza gufasha ikipe ya Barcelona mu buryo butaziguye aho yegukanye buri kimwe cyose yakiniye nk’ibikombe by’amakipe yatwaye shampiyona byo mu 2009 ndetse na 2011 ndetse n ‘ibindi bikombe bitandukanye bya shampiyona.
Ibi, akenshi yabaga yabifashijwemo n’uburyo bw’imikinire budasanzwe bwari buzoberewe n’abana barerewe mu ikipe bayobowe na kizigenza Lionel Messi.
Mu 2014, nubwo iyi kipe byagaragaraga ko yihagije mu busatirizi ntibyayibujije kuzana rutahizamu Louis Suarez wari uvuye mu bihano nyuma yo kuruma myugariro Chiellini mu mikino y’igikombe cy’isi(inkuru tuzagarukaho mu buryo bwihariye), akimara kuhagera uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Uruguay yaje ahasanga Lionel Messi ndetse na rutahizamu kabuhariwe umunya-Brazil Neymar Junior.
Mu mwaka wabo w’imikino wa mbere ubu butatu bwo muri Amerika y’epfo bwandagaje ubwugarizi butandukanye bw’amakipe amwe n’amwe maze batwara icyo twakwita (treble) “gutwara ibikombe 3 byose bikinirwa mu gihugu”, aho bwatsinze ibitego 122 byose hamwe ndetse baza no guha ikipe ya Barcelona igikombe cy’amakipe yabaye Aya mbere iwayo (UEFA champions league 2015) .
Nyuma y’imyaka itatu “MSN” ibayeho yaje gusenyuka bishingiye ahanini ku igenda rya Neymar Junior ubwo yerekezaga mu ikipe ya Paris Saint Germain nyuma y’akavagari k’amafaranga yatanzweho.
Ubu, Louis Suarez yisubiriye gukina ku ivuko mu gihe Lionel Messi we Ari gusoreza kariyeri ye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
2.”BBC” Bale-Benzema-Cristiano
Mu ntangiririro za 2014 ikipe ya Real Madrid yagombaga gukora iyo bwabaga maze igashakira ibisubizo ikibazo cy’umutekano muke “MSN” ya Barcelona yarimo iteza mu bwami bwa Esipanye ndetse n’isi y’umupira w’amaguru muri rusange.
Ntagushidikanya ko, ukwihuza kwa Bale,Benzema ndetse na Cristiano Ronaldo byakoze bumwe mu busatirizi budasanzwe bwabayeho mu mateka ya Ruhago, aba batatu bakinanye bwa mbere mu 2014 ubwo Bale yari amaze kuhasesekara maze inshundura ziba ziragatoye.
Imibare yerekana ko ubusatirizi bw’aba batatu bwatsinze 97 mu mwaka wa 2013/2014,100 mu mwaka wa 2014/2015, 98 mu wa 2015/2016,
70 mu wa 2016/2017 ndetse na 77 mu wa 2017/2018 byose hamwe bibyara ibitego 442 mu giteranyo, hagati y’umwaka wa 2014 na 2018 Kandi, ubu busatirizi bwahaye ikipe ya Real Madrid ibikombe 4 bikomeye ku mugabane w’i Burayi Aho aba Bose bagendaga batsinda ibitego bikomeye mu mikino ya nyuma.
Magingo aya kizigenza Ronaldo yibereye muri (Arabia-Saudite) igihugu akinanamo na mugenzi we Karim Benzema mu gihe Gareth Bale we yasezeye kuri Ruhago mu buryo bweruye.
1.Ubutatu butagatifu bwa Manchester United
Usibye kubisoma mu bitabo no kubireba ku mashusho abenshi b’ubu ntibabashije kwibonera imbonankubone ubusatirizi bwahawe rimwe mu magambo akomeye mu myemerere ya gikirisitu “ubutatu butagatifu” bwari bugizwe na George Best ,Bobby Charlton ndetse na Dennis Law.
Iyo ugerageje kwegera abakurikiye umupira wo ha mbere bakubwira ko aba batatu bari bateye ubwoba cyane, aho bamaze imyaka irenga 10 bahungabanya ubusatirizi bw’amakipe haba ayo mu Bwongereza ndetse no ku mugabane w’Uburayi muri rusange.
Mu kwigabanya akazi kugira ngo byorohere buri umwe kwerekana icyo ashoboye, iby’amacenga no kwiyerekana byahariwe Best dore ko ari we wari ubishoboye, gutsinda byo bihabwa Dennis Law wari mwiza mu gutsinda aho yabaga ari hose maze ikibazo cy’aho umupira uri buturuke giharirwa Bobby Charlton wafatwaga nk’umwe mu bakinnyi beza bo hagati muri icyo gihe, aba batangiye kwigaragaza cyane mu 1968 ubwo ikipe ya Manchester united yabaga ikipe ya mbere ikomoka mu Bwongereza itwaye igikombe cy’uburayi igikombe cyaje guhindurirwa izina kikaba (UEFA champions league) ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Benfica Lisbon ibitego 4-1 nyuma y’iminota 30 y’inyongera mu mukino wabereye kuri stade Wembley.
Reka tubonereho twifurize iruhuko ridashira bamwe bo muri ubu “butatu butagatifu” kuko siko bose bagihumeka umwuka w’abazima, nka George Best yitabye Imana mu 2005 naho Bobby Charlton we atabaruka mu mwaka wa 2023 ni mu gihe Dennis Law we ahari Kandi ameze neza Aho afite imyaka 84 y’amavuko.