Ubutaliyani burashaka gukuriraho Syria ibihano yafatiwe n’uburayi
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubutaliyani witwa Antonio Tajani yagiranye ibiganiro n’abayobozi bashya ba Siriya anasaba ko hajyaho ibiganiro bigamije koroshya ibihano by’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byafatiwe guverinoma yahozeho ya Bashar al-Assad.
Ku wa gatanu, Ubwo Tajani yahuraga n’umuyobozi wa Siriya witwa Ahmed al-Sharaa bahurira mu murwa mukuru Damasiko , yavuze ko ibihano byafashwe nyuma yo guhashya al-Assad mu myigaragambyo ya leta yateje intambara y’abanyagihugu mu myaka 13 bitagomba rwose kwibasira abaturage ba Siriya.
Aho yagize ati: “Bashyizweho kubera ko hari ubutegetsi butandukanye. Ni ngombwa gufungura ibiganiro mu gihe ubutegetsi bwahindutse. “
Tajani yavuze ko Ubutaliyani bwifuzaga gufasha Siriya kwikura mu bibazo byatewe n’intambara y’abenegihugu no kuzahura ubukungu bwamaze kwikubita hasi, ndetse uru rugendo rukaba nk’ikiraro hagati ya Damasiko n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.
Aho yunzemo ati: “Mediterane ntigomba kuba inyanja y’urupfu gusa, irimbi ry’abimukira ahubwo igomba no kuba inyanja y’ubucuruzi n’ inyanja y’iterambere”.
Ku munsi wari wabanjirije uyu ariko , Tajani yageze i Damasiko nyuma yo kugirana ibiganiro i Roma n’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken, umuyobozi wa politiki y’ububanyi n’amahanga mu muryango w’ubumwe bw’iburayi, Kaja Kallas, n’abayobozi baturutse mu Bwongereza, Ubufaransa n’Ubudage.
Uyu munyacyubahiro atangaje ibi nyuma y’uko mu kwezi gushize muri iki gihugu abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bayobowe n’umutwe witwaje intwaro witwa Hayat Tahrir al-Sham wa al-Sharaa, bigaruriye iki gihugu ndetse bagatuma ubutegetsi bwa al-Assad bushyirwaho akadomo mu buryo butunguranye.