Watch Loading...
HomeOthers

Ubushinjacyaha bwatanze umucyo ku kirego cy’umugabo wabyutse agasanga umugore we yapfuye

Kuri uyu wa gatandatu ,Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bukomeje  gukurikirana umugabo w’imyaka 35, wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ku cyaha cyo kwica umugore we w’imyaka 42 nyuma y’uko amukubise akamukomeretsa bikomeye .

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 29 Ukuboza 2024, mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyabaye byatewe n’umwuka mubi wari hagati y’aba bari barashakanye, ubwo umugabo yasabaga umugore ko bajyana mu kazi, akabyanga.

 Bageze mu rugo, umugore yafashe umwase ashaka kuwukubita umugabo, umugabo arawumwambura awumukubita ku kaboko no mu mutwe, amukubita n’imigeri gusa baryama akiri mu mwaka w’abazima abyutse asanga umugore yamaze kwitaba Imana  nkuko byemezwa n’ubushinjacyaha .

Aho ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Bararyamye, umugabo akangutse asanga umugore yapfuye, ahita ajya kubimenyesha Inzego z’Ibanze.”

Mu iperereza ryakozwe, umugabo yemeye icyaha, avuga ko nta ntonganya bari basanzwe bagirana, ahubwo ko ibi byose byatewe n’ubusinzi nyuma yo kunywa inzoga nyinshi.

Icyaha cyo kwica umuturanyi cyangwa uwo mwashakanye, cyugarije imibereho y’abaturage ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange, aho gikomeje gutuma abantu batakaza ubuzima bityo hakaba hakenewe gukomeza kwigisha no gushishikariza abantu kwirinda icyateza  amakimbirane mu miryango .

Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, rigenga ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

 Iyi ngingo ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, akaba ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *