Ubushakashatsi bwerekanye Ko urubyiruko ruri ahaga kubera imikoreshereze y’Imbuga Nkoranyambaga
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’imitekerereze bwerekanye ko urubyiruko rwinshi mu Rwanda, rwiganjemo abantu bafite imyaka hagati ya 18 na 30, ruri mu bihombo by’imitekerereze, by’umwihariko agahinda gakabije n’izindi ndwara zishobora gukurura ibibazo bikomeye.
Ubu ni ubushakashatsi, bwakozwe mu gihe cy’amezi atanu (kanama 2023 kugeza muri Mutarama 2024), bwerekanye ko 43,3% by’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, ariko bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi bwatewe inkunga n’Umuryango Aegis Trust Rwanda, bugamije gusesengura no gusuzuma ingaruka imbuga nkoranyambaga ziteza ku rubyiruko rwo mu Rwanda.
Abahanga mu by’imitekerereze bakurikiranye ubu bushakashatsi barimo Kwizera Rulinda ukorera Umuryango Lifeline Rwanda, hamwe na Nshimiyimana Augustin, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
Iyi raporo yatanzwe igaragaza ko hari byinshi bitari byiza ku rubyiruko, haba mu by’imitekerereze ndetse no mu mikorere yabo ya buri munsi.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko 37,7% by’urubyiruko rwakoresheje imbuga nkoranyambaga rufite indwara y’ubwoba (anxiety), mu gihe 33,8% bafitanye ikibazo cy’umujagararo w’ubwonko (stress).
Icyakora, ikibazo cy’agahinda gakabije (depression) kigaragara ku kigero cyo hejuru, aho 43,3% by’abasuzumwe basanganywe ibi bibazo.
Aha, ubushakashatsi bwagaragaje ko izo ndwara zose ziterwa n’imikorere idahwitse n’imbuga nkoranyambaga, aho urubyiruko rushobora guhangayikishwa no kubona ibitekerezo bibabaza ku mafoto y’abantu batandukanye cyangwa amakuru yanditse ku mbuga nkoranyambaga.
Raporo igaragaza ko 26,4% by’urubyiruko rwasuzumwe rufite ikibazo cyo kwigunga (loneliness), aho bakoresha igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma batabasha kuganira cyangwa guhuza n’abandi mu buzima busanzwe.
Iyi mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga igira ingaruka ku buryo urubyiruko rutekereza, rukaba rwahura n’ibibazo by’imitekerereze mu gihe rukomeje kwihugiraho mu gihe cyo gusangira amakuru ku mbuga nkoranyambaga.
Icyo Ubushakashatsi Bwerekanye ku Buzima bw’Ababyeyi n’Abana
Ubushakashatsi bwagaragaje ko imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ikomeje kugira ingaruka no ku burere bw’abana, aho ababyeyi basigara bazihugirije ku mbuga nkoranyambaga, bakabura umwanya wo kwita ku buzima bwabo bw’umuryango cyangwa kubaha abana babo umwanya wo kuganira.
Ibi bigira ingaruka ku mikurire y’abana, bigatuma badakura mu buryo bwiza ndetse no mu mitekerereze yabo.
Inama ku Nzego Zifata Ibyemezo n’Abahanga mu By’Imitekerereze
Mu gusoza, abakoze ubu bushakashatsi basabye inzego zifata ibyemezo mu gihugu gukorana n’abahanga mu by’imitekerereze kugira ngo hakorwe ibikorwa byo gufasha urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budahungabanya ubuzima bwabo bwo mu mutwe.
Barasaba kandi abaganga n’abahanga mu by’imitekerereze muri rusange kongera imbaraga mu gufasha urubyiruko, kuko ingaruka mu by’imitekerereze zidindiza iterambere ndetse zishobora kugera ku rwego rwo kwiyahura, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ishyaka rikomeye mu gushaka ibisubizo ku bibazo by’imitekerereze bikomeje gufata intera mu rubyiruko, kandi bigomba guhabwa ubushishozi mu gufasha urubyiruko rwacu gukomeza gutera imbere mu buryo bwiza no kugera ku iterambere rirambye.