Ubusesenguzi ku gusohorwa kw’igitaraganya kwa Moussa Faki mu nama ya EAC -SADC
Ku munsi wejo i Dar es Salam mu nama idasanzwe yari ihuriwemo n’ibihugu binyamuryango bya EAC na SADC yigaga ku bibazo by’umutekano muke byarimo bigaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagiye habamo icyimeze nk’amarorerwa ndetse n’udushya twatangaje benshi bakurikiraga iyi nama
Uyu munsi itsinda ry’ubwanditsi mu gisata cya politiki mu kinyamakuru Daily box ryasesenguriye hamwe igikorwa cy’isohorwa ry’umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe Bwana Moussa Faki nyuma yuko iyi nama yari igiye kubera mu muhezo inyuma y’amaso ya Kamera z’ibitangazamakuru .

Uko inama yatangiye
Iyi nama yatangijwe n’ijambo rifungura ryatanzwe Nyakubahwa William Ruto uyobora Kenya ndetse akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango w’afurika y’Iburasirazuba ndetse n’irya mugenzi we uyobora SADC n’igihugu cya Zimbabwe , Nyakubahwa Emmerson Mnangagwa .

Byagenze gute ngo Moussa Faki ngo asohorwe mu nama ?
Nyuma yo kugeza ku bitabiriye inama ijambo ry’ikaze , aba banyacyubahiro kimwe n’abandi bari bakuriye iyi nama batunguwe no kumva umusangiza w’amagambo asabye Moussa Faki gusohoka mu cyumba cy’inama mbere yuko ibiganiro byari bigiye kubera mu muhezo bitangira .
Ntago byumvikanaga uburyo iki cyemezo cyafashwe ndetse n’uwahaye amabwiriza uyu musangiza w’amagambo iri tegeko ryo gusaba uyu muyobozi gusohoka gusa nyine itegeko ryari ryatanzwe yagomba kurikurikiza agasohoka .
Nyuma y’igihe gito , abari bafite mu nshingano zo gutegura iyi nama basanze byari ikosa rya dipolomasi bahita bahoreza ubutumwa bwana Mousa Faki bumugarura mu cyumba cy’ibiganiro gusa bari batinze ndetse nawe ntiyagarutse .

Moussa Faki ni muntu ki , kuki yari yatumiwe muri iyi nama ?
Moussa Faki yari yatumiwe ku bw’ubushobozi n’ubumenyi afite muri dipolomasi nk’umuyobozi mukuru wa komisiyo ndetse akaba n’impirimbanyi yatanze byose kugirango hatangire ibiganiro by’amahoro bya Luanda ndetse na Nairobi ndetse wavuga ko ari nabyo nshingiro ry’ibanze ry’iyi nama .
Umuryango w’Afurika yunze ubumwe abereye umuyobozi ufatwa nk’ishingiro ryo kubaho kw’imiryango y’Afurika y’iburasirazuba ndetse n’umuryango uharanira iterambere ry’ibihugu byo muri afurika y’amajyepfo byose byagize uruhare mu kubaho kw’ibi biganiro biganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo .
Ni nde ubundi wari watumiye Moussa Faki ?
Ndetse amakuru dukesha ikinyamakuru Kenyan Foreign Policy yemeza ko ubutumire bwa Moussa Faki bwitangiwe na Perezida William ruto usanzwe uyobora umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba .
Ese gusohorwa kwa Moussa Faki byaciye ayahe marenga kuri dipolomasi y’Afurika ?
Nubwo uyu mugambi wo gusohora Bwana Moussa n’uwawucuze batari bamenyekana neza , gusa byaciye amarenga ko hari ukugongana hagati y’inyungu z’ubukungu ndetse no gushaka kugarura amahoro arambye hagati y’imiryango ihuza ibihugu byo muri Afurika .
Ibi nabyo binazamura ukwibaza mu bakurikiranira hafi politiki y’umugabane w’Afurika , uburyo icyuho kikigaragara mu guhuza ibikorwa no kuyobora ibikorwa bigamije kugarura amahoro cyazibwa ndetse binerekana neza ikibazo cyo kudahuza kikigaragara hagati y’impande zirebwa no gushyira mu bikorwa ingamba zo kugarura amahoro muri DRC .
Iki gikorwa kandi kinafatwa nk’isiri rije mu gihe kitari icya nyacyo ndetse rishobora no gusubiza ibintu irudubi mu gihe hagikomeje icyimeze nko kurebana ay’ingwe hagati ya leta y’u Rwanda na n’iya Kinshasa .
Ese hari gusohorwa mu nama kwa Moussa Faki byagize izihe ngaruka ku migendekere y’inama ?
Impuguke mu by’imiyoborere zo ku mugabane w’afurika zemeza ko kuba Perezida wa komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe atarabonetse muri iyi nama byatumye habaho ibimeze nko kugabanyiriza imbaraga zo guhuza ibikorwa by’imyanzuro yaba yafatiwe muri iyi nama ihuriweho y’umuryango wa EAC na SADC igamije kugarura amahoro .
Ibi kandi byerekana inzitizi muzi zabibwe mu nzego zireberera dipolomasi y’umugabane w’Afurika zikomeje kuganza muri iki gihe hakenewe imbaraga z’ibiganiro kugira ngo hacecekeshwe urusakuru rw’imbunda mu bice byo mu burasirazuba bwa DRC .