UBUSESENGUZI BWUJE IMIBARE : Arsenal yiteze byinshi kuri Viktor Gyökeres, bitari ugutsinda gusa

Nyuma y’umwaka w’imikino wa 2024-2025 aho Arsenal yagize ibihe byiza ariko ikaza kurangiza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Liverpool, ikibazo cyabaye kimwe: kuba itarabonye ibitego bihagije.

Mu gihe yinjije ibitego 69 gusa, Liverpool yatsinze 86 – itandukaniro ry’ibitego 17, ryari rihagije ngo ribe umwanzuro w’igikombe.

Nyamara, si ugutsinda gusa kwari ikibazo. Arsenal ntiyabashije no gukora amahirwe menshi yo gutsinda. Ibi bigaragarira mu mibare: yateye amashoti make kandi adafite ireme ugereranyije na Liverpool.

 Mu mikino 38, Liverpool yateye amashoti 95 menshi kurusha Arsenal – bivuze 2.5 buri mukino. Iyo Arsenal nayo iza gutera, yari kongera nibura ibitego 12.

Ikindi cyagaragaye ni umubare w’amapenaliti: Arsenal yahawe penaliti gusa 2 mu gihe Liverpool yahawe 9, akayongeraho amanota 11 y’inyongera. Arsenal, amapenaliti yayo yombi yayatsindiye mu mukino umwe wo ku munsi wa 12, ntacyo yayungukiyemo mu manota.

Kurundi ruhande ariko hari icyizere gihari bijyanye n’ikibazo bijyanye nuko, Viktor Gyökeres, rutahizamu mushya wavuye muri Sporting CP, ni igisubizo cyitezweho byinshi. Uyu mukinnyi yakoze impuzandengo y’amashoti 4.5 buri mukino, arenze kure Gabriel Jesus na Kai Havertz.

Yagize uruhare mu guhanga amahirwe 60 yo gutsinda, anatsindira ikipe amapenaliti ane – ibintu Arsenal ikeneye byihutirwa.

Gyökeres si umuntu ushota  gusa; ni umutekinisiye uzwiho kwigaragaza mu rubuga rw’amahina, agaha ikipe amahitamo menshi. Mu gihe Arsenal yari ifite ikibazo cyo kutagira amahirwe ahagije yo gutsinda, Gyökeres ashobora kuba igisubizo cy’uburyohe bwo gutsinda no guhanga amahirwe mashya – kimwe mu byari byarabayemo ikibazo gikomeye umwaka ushize.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *