Uburusiya na Ukraine: ni iyihe mpamvu yateye Zelensky kwangira Umunyamabanga mukuru wa LONI gusura igihugu cye?
Perezida wa Ukraine Vladimir Zelensky, yivuye inyuma yamaganye uruzinduko rw’akazi Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yari kugira asura igihugu cye, kuko yitabiriye inama ya BRICS mu Burusiya muri iki cyumweru inama Zelenzsky avuga ko yahuje ibihugu bishyigikiye Uburusiya mu ntambara cyashoje kuri Ukraine.
Uyu munyamabanga wa LONI Guterres, avuga ko kwitabira iyi nama ya 16 y’umuryango BRICS yabereye mu Burusiya, ari ugukomeza kunoza imikoranire ya Loni n’uwo muryango ugizwe n’ibihugu byihariye kimwe cya kabiri cy’abaturage bose b’Isi, bikaba bitanga igisobanuro ko ABA bose bafite uruhare runini mu kugena ahazaza h’isi.
Umuvugizi wa Loni yatangarije itangazamakuru ko ari ibintu bisanzwe k’Umunyamabanga Mukuru wa Loni kwitabira inama zitandukanye z’imiryango igizwe n’ibihugu binyamuryango bya Loni, nka G7 na G20.
Umwe mu bantu ba hafi mu biro bya Zelensky yatangarije ikinyanakuru AFP ko nyuma y’urwo ruzinduko mu Burusiya, Guterres yifuzaga gusura Ukraine, ariko bitewe n’uko urugendo rwe mu Burusiya rwarakaje cyane ubutegetsi bwa Ukraine, Zelensky yamwangiye ko yasura icyo gihugu.
Guterres yaherukaga gusura u Burusiya ku nshuro ye ya mbere mu myaka irenga ibiri ishize icyo gihugu gihanganye na Ukraine, yaganiriye n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye inama ya BRICS.
Ku wa Kane nimugoroba, umunsi wa nyuma w’inama, Perezida Vladimir Putin ndetse na Antonio Guterres bagiranye ibiganiro mu muhezo, byavuzwe ko ahanini byagarukaga ku ntambara yo muri Ukraine n’iziri mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye iterambere n’ubukungu bw’Isi.
Umuryango wa brics ni umuryango washinzwe muri 2009, Aho witwaga BRIC nyuma uza kuba BRICS hiyongereyeho igihugu cya Afurika Y’Epfo muri 2010.kugeza ubu ugizwe n’ibihugu birimo,Uburusiya,Ubushinwa,Brazille,Ubuhinde na Africa Y’Epfo ukaba warashinzwe ugamijwe kubaka ubuhahirane,ubukungu,ishoramari n’ ubufatanye mu by’umutekano.