Uburusiya na DRC byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye
Ku wa gatandatu, tariki ya 10 Ugushyingo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, na mugenzi we w’Uburusiya, Sergey Lavrov, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo umutekano, ubuhinzi, ingufu, ibikorwa remezo ndetse no guhanahana umuco.
Aya masezerano yabereye muri kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ya Sirius iherereye mu Burusiya, ahanabereye ihuriro ry’ubufatanye bw’Uburusiya na Afurika.
Iyi nama yashyizweho muri 2019 mu rwego rwo kugira ngo impande zombi zigire ibiganiro byubaka kandi binashimangire bufatanye bwabo.
Umuyobozi wa diplomasi ya Kongo na we yishimiye inkunga y’Uburusiya anavuga ko ari ingirakamaro mu gihe ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gutera impungenge mu burasirazuba bwa DRC:
Kayikwamba Wagner yagize ati : ” Twe nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo twishimiye cyane ubufatanye dukomeje kugirana n’amahanga biciye mu mahuriro mpuzamahanga. “
Yanashimangiye icyifuzo cya DRC cyo kubungabunga ibyagezweho mu bufatanye n’Uburusiya mu nzego zitandukanye z’ubufatanye nta kabuza kizakomeza gushyirwa mu bikorwa.
aho yagize ati : “Mu 2025, tuzagira umwaka wihariye ku bihugu byacu byombi byanze bikunze. Uyu mwaka uzizihiza isabukuru yimyaka 65 y’ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko nanone ni imyaka 65 ishize umubano w’ibihugu byombi utsuwe na Patrice Emery , rero ni ibyishimo ku mpande zombi ” nk’uko Thérèse Kayikwamba yakomeje abivuga.
Abarebera ibintu hafi bavuga ko kuba Uburusiya bushaka na bwo kugira ijambo rikomeye kurushaho kuri Afurika ari uko bubona busa n’aho bwasigaye inyuma muri iri siganwa.
Umuhanga Ibrahim Khamis Adan wahoze ari Ambasaderi wungirije mu Butaliyani na Polonye ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, asobanura ibi agira ati ” Binyuze mu kubanza gucukumbura neza isano ishingiye ku ntambara zo kwibohora mu bihugu bya Afurika bwagizemo uruhare, Uburusiya burashaka kwishingira igiti kandi ntibwifuza gusigara inyuma mu rugamba rwo kunyunyuza umutungo kamere wa Afurika ndetse n’isoko ryayo.”
Ambasaderi Khamis Adam avuga ko ijambo Uburusiya bushaka gufata kuri Afurika rikomoka ku kwiyomekaho Intara ya Crimea ndetse n’uturere tw’uburasirazuba bwa Donetsk muri Ukraine byakozwe n’Uburusiya mu mwaka wa 2014.
USA na bimwe mu bihugu by’inshuti zayo bihurira mu Muryango wa OTAN byafatiye Uburusiya ibihano mu bukungu byatumye buhindura umuvuno bushakira amasoko mu bihugu byo muri Aziya yo Hagati, Ubushinwa, Ubuhinde, Ubutaliyani ndetse no mu bihugu bya Afurika hanyuma aha.
” Uburusiya nta mbaraga bufite zo gufasha Afurika mu buryo bw’ubukungu ariko buzasezerana ndetse bunasinye amasezerano aryoheye amaso mu by’ubukungu. Ibihugu bya Afurika bishishikajwe cyane n’umubano wabyo ushingiye ku bukungu n’ibindi bihugu. Hagize umwenda Uburusiya busonera Afurika ni ikintu cyakwakiranwa na yombi na bimwe mu bihugu bya Afurika bisanzwe bikoresha imyenda myinshi” nkuko Ambasadri Ibrahim Khamis Adan yabivuze aganira n’ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru.
Mu ijambo yavuze ritegurira iyi nama itangira kuri uyu wa gatatu, abakuru b’ibihugu barenga 30 bari bamaze kwemeza ko bazitabira ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, Perezida Putin yavuze ko kimwe mu byo inama izibandaho ari ukuva ku buryo Leta z’Abasoviyeti zabonaga Afurika ahubwo ubucuruzi bugakorwa bushingiye ku isano Afurika ifitanye n’Uburusiya.
Putin yavuze ko Uburusiya bwifuza gufasha Afurika binyuze mu bucuruzi, ishoramari ndetse n’imishinga ihuriweho iri gukorwa muri iki gihe mu ruganda rw’ubucukuzi, ubuhinzi, ubuvuzi ndetse n’uburezi.
Iki cyifuzo gisa n’aho gifite intego ihamya umwotso aho Afurika ibabara cyane muri iyi minsi. Nk’umugabane wiyiziho kuba warasigaye inyuma mu iterambere ry’ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga, uyu mugabane uzwiho kuba ingobyi y’ikiremwamuntu uherutse gutangiza isoko ryawo rizwi nka Africa Continental Free Trade Area (AfCTA) rigamije kuzamura ubucuruzi ibihugu byawo bikorana bikabukuba gatatu buvuye ku kigero cya 15% buhagazeho ubu.
Ibi kugira ngo bigerweho, bizasaba amategeko anogejwe kurushaho, ibikorwa remezo byiza byiyongereye kandi byiza kurusha uko biri ubu ndetse n’iterambere ry’inganda nkuko biri mu nyandiko z’aya masezerano ya AfCTA.
Amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi
Abarusiya biyemeje kuzigana uburyo Ubushinwa bwakoresheje bwinjira muri Afurika aho bazashaka uko basinyana amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi, bagatera inkunga ibigo byabo by’ubucuruzi ndetse bakagira uruhare mu mishinga y’inganda zikora ibijyanye no gucukura umutungo uri mu nda y’isi, ingufu ndetse n’ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov yatangarije mu nama yabereye i Moscow muri Kamena uyu mwaka ko “Ari iby’ingenzi kurebera ku bunararibonye bw’Ubushinwa aho amakompanyi ahabwa ubwishingizi ndetse n’inkunga na leta bikayafasha gukora ahozaho kandi mu gihe kirekire muri Afurika.”
Lavrov yakomeje agira ati ” Tuzita kandi ku kuba twashobora gukurura no gukorana n’abacuruzi bato n’abaciririritse muri Afurika. Kugeza ubu, imikoranire yacu na bene nk’abo iracyari hasi.“
Icyakora, Uburusiya ntibwahoze bushishikariye ibi mbere hose. Mu gihe bwari bukizwi nka Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, Uburusiya, mu bihe by’Intambara y’Ubutita, bwakoze ibishoboka byose ngo busakaze ingengabitekerezo yabwo muri Afurika aho bwagiye butera inkunga imitwe yaharaniraga kwibohora mu bihugu byayo nka Mozambique, Angola ndetse n’intambara mu bihugu nka Congo n’ibindi.
Ubwo Intambara y’Ubutita yarangiraga, Uburusiya bwakomeje umubano wabwo muri Sudan byagejeje Omar al-Bashir ku butegetsi bwamaze igihe kirekire, bukomeza kandi umubano wabwo mu bya gisirikare na Repubulika ya Centrafrique bunagurisha ibikoresho bya gisirikare n’intwaro mu bihugu nk’u Rwanda, Chad, Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda, Zambia, Ghana na Guinea.
Buruse
Mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, ubutegetsi bw’i Moscow bwasigasiye umubano wabwo na Afurika buha buruse abanyeshuri bakomoka kuri uyu mugabane cyane cyane abemeraga ingengabitekerezo za gikomunisiti ndetse baje no kuvamo abanyapolitiki b’ibikomerezwa mu bihugu byabo.
I Moscow, hari kaminuza bahaye izina rya Patrice Lumumba wishwe mu mwaka wa 1961. Nyuma y’Intambara y’Ubutita, ntibyahendukiye na gato Uburusiya, kinini kurusha ibindi ku isi, gukomera kuri iyi migambi.
Bwana James Shikwati, impuguke mu bukungu akaba n’Umuyobozi w’Akanama gahuza Impuguke mu Bukungu mu Karere muri Kenya (Inter Region Economic Network Kenya) atekereza ko Uburusiya bushobora gufatira ku kudahozaho kw’abakeba babwo ariko bukabanza kwibuka ko uguhirima kw’icyahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti bwahindanyije isura yabwo muri Afurika ku buryo kuyifashisha bwicuruza kuri uyu mugabane bitazabworohera.
Ati ” Kongera gushishikarira kwinjira k’Uburusiya muri Afurika bisa n’aho bigushingiye ku nyungu uyu mugabane ubona mu kugira abafatanyabikorwa benshi mu iterambere ndetse n’amahoro, umutekano n’iterambere ry’ibikorwa remezo biyobowe n’ibihugu byo mu Burasirazuba umuntu atakwishingikirizaho [Afurika igahitamo kubagarira yose].”
Mu gihe Abarusiya bavuga ko bazigira ku Bashinwa, Bwana Shikwati asa n’uvuga ko bitazabagendekera neza igihe cyose babaye imbata cyangwa bagashaka kwivanga muri politiki z’imbere mu bihugu bya Afurika.