Uburusiya bwagabye ibitero bikomeye bya Drone mu kirere cya Ukraine
Igihugu cy’uburusiya cyagabye igitero gikomeye cyo mu kirere ku gihugu cya Ukraine cyibasira umurwa mukuru, Kyiv, n’utundi turere ndetse cyinangiza bikomeye misile na drone bya Ukraine.
Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko zahanuye nibura misile esheshatu muri 21 zari zoherejwe n’Uburusiya mu ijoro rimwe.
Ku wa kabiri , Ubuyobozi bw’ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine bubicishije kuri Telegramu bwashimangiye ko Uburusiya bwakoresheje drone zisaga 40 mu gutera iki gihugu hanyuma ingabo zirwanira mu kirere zayo zirasamo izindi 16 naho izindi 24 zananiwe kurasa ibyo n’aho zari zatumwe .
Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko nibura ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa misile ballistique byumvikanye i Kyiv nyuma y’iminota mike nyuma y’ibitero byinshi muri iki gihugu nko ku isaha ya saa tatu za mu gitondo .
Ku munsi wo ku wa mbere, Perezida Joe Biden uri kubyina avamo yatangaje ko Amerika izohereza muri Ukraine izindi ntwaro zifite agaciro ka miliyari 2.5 z’amadolari mu gihe ubuyobozi bwe bukora vuba kugira ngo bukoreshe amafaranga yose bufite kugira ngo bufashe Kyiv kurwanya Uburusiya mbere yuko Donald Trump atangira imirimo.
Bivugwa ko ingabo z’Uburusiya zateye imbere mu bilometero kare bisaga 3.985 muri Ukraine mu mwaka wa 2024, zikubye inshuro zirindwi ugereranyije no mu 2023, nk’uko isesengura ry’amakuru yaturutse mu kigo cy’Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku ntambara (ISW) kibitangaza.
Ugushyingo na Ukwakira niyo mezi abiri /2024 Uburusiya bwigaruriwemo intara nyinshi kuva muri Werurwe 2022.