HomePolitics

Uburusiya bumaze gushwanyaguza indege za Ukraine zo mu bwoko bwa F-16 hafi ya zose

Ubuyobozi bw’Ingabo za Ukraine zatangaje ko imwe mu ndege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16, Ukraine yahawe n’inshuti zayo zo mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN), yashwanyagujwe n’uburusiya.

Igisirikare cya Ukraine kivuga ko isandara ry’iyo ndege ritatewe mu buryo butaziguye n’igitero cya misile cy’umwanzi.Cyavuze ko umupilote yashwanyaguje misile eshatu zigendera ku muvuduko wo hagati na hagati no ku butumburuke bwo hasi zo mu bwoko bwa ‘cruise’, ndetse ashwanyaguza n’indege nto y’intambara itajyamo umupilote (izwi nka ‘drone’), mu gitero kinini cyane cy’Uburusiya cyo mu kirere kibayeho kugeza ubu.

ndege za F-16 za Ukraine zifatanya n’umubare muto wa misile zatanzwe n’uburengerazuba zirasirwa ku butaka zoherezwa mu kirere, zirimo nka Patriot na NASAMS zisanzwe ziri muri icyo gihugu.

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko iyo ndege yahanutse ku wa mbere mu rukurikirane rw’ibisasu bya misile by’Uburusiya, yicirwamo umupilote wayo Oleksiy Mes. Ni bwo bwa mbere indege nk’iyi ihanuwe kuva Ukraine yahabwa izi ndege mu ntangiriro y’uku kwezi.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeje ku mugaragaro ku wa kabiri ko izo ndege zikorwa n’Amerika zo mu bwoko bwa F-16 zirimo gukoreshwa mu guhanura ‘drone’ na misile z’Uburusiya.Muri iki cyumweru, yasabye inshuti za Ukraine kuyemerera gukoresha misile zirasa mu ntera ndende, mu kurasa imbere cyane mu Burusiya.

Umugaba mukuru w’ingabo z’Ubuholandi Jenerali Onno Eichelsheim yemeje ko buzaha Ukraine indege 24 z’ubwo bwoko, ziyongera ku zindi ntwaro.Ku wa gatatu, yavugiye mu nama mu murwa mukuru Washington w’Amerika ko nta cyo Ukraine izaba ibujijwe kuzikoresha, uretse kubahiriza amategeko agenga intambara – bivuze ko Ukraine ishobora kugaba ibitero bigera kure cyane ku butaka bw’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *