HomePolitics

Uburayi bwasabye abaturage babwo kwitegura ibihe by’ibiza n’intambara

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi  wasabye abaturage kugura ibikoresho by’ibanze, bihagije byakwifashishwa mu gihe kibyago bishobora kurenza iminsi 3.

Umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe Imicungire y’Ibyago Hadja Lahbib, yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Werurwe ubwo yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Brussels, mu Bubiligi.

Nubwo atavuze ku gihugu cy’Uburusiya by’umwihariko, Hadja Umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe imicungire y’Ibyago, yagaragaje ko intambara yo muri Ukraine ihungabanya umutekano w’Uburayi Kandi ko ishobora kugera no mu bindi bice by’iburayi.

Yagize ati “Mu myaka itatu ishize, twabonye intambara ikomeye mu bihugu cya Ukraine aho ibisasu, amasasu, indege za gisirikare, imirambo, n’amato ya gisirikare byaranze imibereho y’iki gihugu”.

Ati “Yego, umutekano w’Uburayi uragerwaho n’iki kibazo,” Lahbib yavuze”.

Ni mugihe ibihugu byinshi by’Ubumwe bw’Uburayi bitahwemye kwerekana  ko igihugu  cy’Uburusiya ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere.

Ubufaransa, Polonye, n’bindi bihugu byo mu Burasirazuba bw’Uburayi, ndetse na Finlande byavuze ko bihangayikishijwe n’ibikorwa by’Uburusiya,  Kandi ko intambara yo muri Ukraine ari urugero rw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigira, ingaruka ku muryango kandi iyi ishobora kwaguka.

Uburusiya ntibahwema kuvuga ko nta gahunda bufite yo gutera ibihugu bya NATO cyangwa iby’Ubumwe bw’Uburayi. Perezida w’uburusiya Vladimir Putin, yahakanye ayo makuru ashyirwa hanze, avuga ko ari “ibihuha” bigamije gukanga abaturage b’Uburayi no kongera ingengo y’imari y’ingabo z’ibyo bihugu.

Nimugihe Umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe Imicungire y’Ibyago Hadja Lahbib yagize ko kwitegura bidasobanuye kugira ubwoba.

Ati “Turasaba abaturage kwitegura, ariko ntibagire ubwoba,” Lahbib yavuze. “Kwitegura si ukwigisha ubwoba – ni ubwenge busanzwe mu gihe cy’ubuzima butunguranye.”

Muri iyi gahunda, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi burasaba ingo kubika ibikoresho by’ibanze b4irimo ibiribwa bitangirika, amazi ahagije, amatara, batiri, ibikorwa how fgoby’ubutabazi, nk’byangombwa by’ingenzi. 

Abaturage kandi basabwe kugira radio  ishobora gukomeza gukora mu gihe habaye ikibazo cyo kubura umuriro cyangwa kutabona amakuru.

Ubumwe bw’Uburayi kandi burateganya gushyiraho ububiko bw’ibikoresho by’ingenzi, birimo indege zo kurwanya inkongi, imodoka z’ubutabazi, ibitaro byimukanwa, n’ububiko bw’ibikoresho byo kurwanya ibiza. 

Lahbib, yavuze ko ibibazo byihangayikishije Uburayi birimo ibyago bitandukanye kandi byiyongera buri munsi.

Ati “Hagati y’intambara ku mipaka yacu n’ibiza by’ikirere bigenda biyongera, Ubumwe bw’Uburayi bugomba kuba bwiteguye guhangana n’ibintu bitunguranye”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *