Uburayi bwasabwe gufatira ibindi bihano bikomeye leta y’u Rwanda na M23
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu wanenze umuryango w’ubumwe bw’iburayi uburyo witwaye mu kibazo cy’umutekano muke uri kubarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse unavuga ko kuba ntacyo wigeze ukora byatije umurindi ibikorwa bibi by’umutwe wa M23 wavuze ko ufashwa na leta y’u Rwanda .
Mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 , Uyu muryango uhirimbanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku isi wahamagariye Uburayi gushyiriraho u Rwanda ibindi bihano bikomeye mu rwego rwo kugabanya ihohoterwa rikorwa n’umutwe wa M23 leta ya Kongo ivuga ko iterwa inkunga n’u Rwanda .
Aho iri tangazo rigira riti : ” Uburayi bugomba kwihutira guhosha imirwano muri DRC gusa imyanzuro y’inteko inshinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi yafashwe ku cyumeru irasobanutse cyane ndetse hagomba gukomeza kugendera muri uwo mujyo wo gufatira ibihano bikomeye abayobozi bo mu nzego nkuru z’abagira uruhare muri iriya mirwano byumwihariko abayobozi b’u Rwanda”
Ni no muri uku kwezi kwa Gashyantare ,inama y’inteko inshinga amategeko y’Uburayi yemeje icyemezo cyo guhagarika inkunga iyo ari yose iturutse mu bihugu binyamuryango yahabwaga u Rwanda kugirango rubashe guhaza ingengo y’imari yarwo haba mu buryo bw’inkunga cyangwa inguzanyo kugeza ngo ruhagaritse cyangwa rukerekana ibimenyetso byuko rwahagaritse gutera inkunga M23 nubwo u Rwanda ruhakana ibi rwivuye inyuma .
Kurundi ruhande , mu minsi ishize iyi nteko inshinga amategeko nanone yongeye gusaba ko havanwaho amasezerano Uburayi bwasinyanye na Leta y’u Rwanda ku bijyanye n’ubuhahirane ku bicuruzwa birimo amabuye y’agaciro ndetse n’ibindi bifashishwa n’inganda u Rwanda rwagemuragayo nubwo ubu busabe butari bwemezwa ngo butangire gushyirwa mu bikorwa .
Iki cyifuzo cyije gikurikira ibirego by’umuryango w’abibumbye washinjaga umutwe wa M23 kwica abana nyuma yo gutangaza ko yigaruriye umujyi wa Bukavu usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?