Ubuhinde : Indege yasubijwe inyuma igitaraganya kubera ikibazo cy’ubwiherero
Sosiyete y’indege y’Ubuhinde [ Air India ] yemeje amakuru yavugaga ko mu cyumweru gishize imwe mu ndege zabo yasubiye ku kibuga cy’indege igitaraganya imaze amasaha ane ihagurutse kubera ko ubwiherero bwayo bwari bwahagaritswe gukora n’amashashi yari yabuhagamyemo.
Kuri uyu wa mbere nibwo ubuyobozi bwa Air India bwemeje ko indege yayo ya AI126 yari ivuye i Chicago yerekeza i New Delhi ku tariki ya 5 werurwe byabaye ngombwa ko isubira aho yari iturutse kubera ko ubwiherero bwo muri iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 777 bwari bwagize ikibazo cyaturutse ahanini ku bantu batayemo amashahi , imifuka ndetse n’imyenda bukaziba .
Iyi sosiyete itangaje ibi nyuma y’amashusho yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abagenzi bari muri iyi ndege bari mu rujijo nyuma yo kubona indege ikase igasubira iyo ihuye hanyuma abakozi bo mu ndege bari kugerageza kubasobanurira .
Iyi ndege ya AI126 yari yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya O’Hare giherereye muri Chicago ku isaha y’i saa kumi n’imwe za mu gitondo zo ku wa gatatu nkuko urubuga flight radar24 rutangaza amakuru y’iby’ingendo z’indege rubitangaza .
iyi ndege ya Boeing 777-300 yasubiye inyuma igitaraganya ifite ubushobozi bwo gutwara nibuze abantu basaga 342 ikaba irimo imyanya 303 mu cyiciro cyiyubashye [ Economic class ] ndetse n’imyanya 39 ahasanzwe [ Business class ] .