Ubugereki : Abimukira batanu bapfuye bageregeza kwinjira mu burayi
Abantu batanu bapfuye, abandi 40 baburiwe irengero naho 39 barokorwa nyuma y’uko ubwato bw’abimukira bwarohamiye ku kirwa cya Gavdos cyo mu Bugereki, mu majyepfo ya Kirete, nk’uko abashinzwe umutekano wo mu mazi ku nkombe z’Ubugereki babyemeje .
Umwe mu bacunga umutekano wo kunyanja wagaraniriye n’ikinyamakuru Le Parisien dukesha iyi nkuru yemeje ko ibikorwa byagutse byo gutabara bikomeje ndetse ko birimo amato n’indege zabugenewe mu majyepfo ya Gavdos guhera igihe ububwato bwarohamiye nyuma ya saa sita zijoro zo ku wa gatandatu.
Dukurikije amakuru ya mbere yashyizwe ahagaraga na bimwe binyamakuru byo muri kariya gace ndetse n’abayobozi bashinzwe kurinda inkombe zo muri kariye gace bemeza ko ubwo bwato bwacubiye bwari bukubutse mu gihugu cya Libiya.
Ubugereki bwakiriye abimukira bagera kuri miliyoni baturutse mu burasirazuba bwo hagati, Afurika na Aziya mu 2015-2016, ndetse abenshi muri bo bakaba barafashe inzira iteje akaga ku buzima bwabo yo kwambuka inyanja ku mato ya gakondo atujuje ubuziranenge kandi ubu bwato buba bupakiye ibiro birengeje ubushobozi bwabwo .
Ubwato nk’ubwo bwarohamye i Kirete na Gavdos, ubwo bwageragezaga kwambuka inyanja ya Mediterane, ngo bugere mu burayi mu mwaka ushize.
Minisiteri y’abinjira n’abasohoka y’Ubugereki ivuga ko muri uyu mwaka Ubugereki bwiyongereyeho 25 ku ijana mu mubare w’abantu binjira, bahunga intambara n’ubukene, aho 30% byiyongereyo binjiye baciye mu duce twa Rhodes no mu majyepfo y’iburasirazuba bw’inyanjya ya Aegean.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’abasohoka wavuze ko impunzi zirenga 30,309 zapfiriye mu nyanja ya Mediterane mu myaka icumi ishize, harimo n’abarenga 3,000 bapfuye mu mwaka ushize.