Watch Loading...
HomePolitics

Ubufaransa bweguriye Tchad ibirindiro by’ingabo zabwo byabaga muri iki gihugu

Ubuyobozi bw’ingabo z’ubufaransa bwatangaje ko zahererekanije n’ubuyobozi bw’ingabo za Tchad ibirindiro by’ingabo zabwo bya mbere  byari biri muri iki gihugu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gukura ingabo zabwo  burundu muri Tchad.

Ku munsi wejo ku wa kane, umuyobozi mukuru w’ingabo za Tchad yavuze ko ikigo cya gisirikare cya Faya-Largeau giherereye mu majyaruguru y’igihugu cyari cyiri mu maboko y’ingabo z’ubufaransa cyahawe ingabo za Tchad .

  Uyu muyobozi yanatangaje ko ubuyobozi bw’ingabo za Tchad zizamenyesha abaturage aho bigeze ku bijyanye no kuvana ingabo z’Abafaransa mu bindi birindiro biri mu mujyi wa Abeche no mu murwa mukuru w’iki gihugu wa  N’Djamena.

Igisirikare cya Tchad cyavuze ko ingabo z’Abafaransa zafashe ama modoka y’intambara yazo zerekeza mu murwa mukuru N’Djamena, uherere nko mu birometero 780  uciye mu majyepfo.

Nubwo , Ingabo z’ubufaransa  zitigeze zerura ngo zitange imibare nyayo ; bivugwa ko  Igisirikare cy’Ubufaransa cyari gifite abasirikare bakabakaba  1,000 bakoreraga umunsi ku munsi muri ibi birindiro .

Mu kwezi gushize gushize nibwo guverinoma ya Tchad  yashyize akadomo ku bufatanye bwa gisirikare n’ubufasha bufite aho buhiriye n’ingoyi ya gikoloni bari bafitanye n’igihugu cy’Ubufaransa, ndetse impande zombi zemeranya ko ingabo z’Abafaransa zizatangira kuva muri iki gihugu guhera ku munsi wo ku wa gatanu w’icyo cyumweru cy’amasezerano, nyuma yiminsi 10 indege z’intambara z’Ubufaransa zihatirimutse .

Iki cyemezo kibaye mu gihe Tchad yitegura gukora amatora y’abadepite n’ay’inzego z’ibanze ku cyumweru.

Tchad idakora ku nyanja  ihana imbibe na Repubulika ya Centrafrique, Sudani, Libiya na Nigeriya, ibi bihugu byose  nuko magingo aya bicumbikiye ingabo z’abaparakomando bo mu Burusiya, ndetse bikanaba byifashisha ibikorwa by’umutwe w’abacanshuro Wagner mu kurinda umutekano wabyo .

Abacungira hafi ibya politiki yo ko mugabane bemeza ko iki gihugu kibarizwa mu gace ka Afurika yo hagati nacyo gishobora kuzisanga cyiri mu mikoranire ya hafi na hafi n’igihugu cy’Uburusiya bijyanye nuko kimwe n’ibihugu bituranyi byacyo biri kugenda byamagana ubufatanye byari bifitanye n’abanyamuryango ba NATO [ Umuryango wo gutabarana uhuza ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique ].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *