HomePolitics

Ububiligi : Abanyekongo bakoze imyigaragambyo yo gusabira u Rwanda ibihano

Abanyekongo bakoreye imyigaragambyo imbere y’ibiro by’inteko inshinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi biherereye mu gihugu cy’Ububiligi basaba uburayi gukoresha imbaraga zabwo mu guhatira u Rwanda kuvana ingabo zarwo muri DRC .

Ku munsi wejo ku cyumweru tariki ya 2 Werurwe,nibwo abanyekongo basaga ibihumbi bakoreye urugendo rw’amahoro mu mujyi wa Buruseli mu gihugu cy’Ububigi mu mihanda ikikije inteko nshinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi rwari rugamije kongera kwibutsa uburayi gukoresha imbaraga zabwo mu guhatira leta y’u Rwanda guhagarika inkunga baha umutwe wa M23 .

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’igihe gito leta ya Kinshasa itangije gahunda yise ‘ Congolese Telema ‘ yashizweho kugirango ikangurire abanyekongo bari hirya no hino ku isi guhaguruka bakarwanya icyo bise ko ari ubushotoranyi bw’u Rwanda ku busugire bw’iki gihugu .

Iyi myigaragambyo y’abanyekongo batuye i Buruseli yari icungiwe umutekano bikomeye n’igipolisi cy’iki gihugu ndetse yarangiye bwije nkuko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza . Igihugu cy’Ububiligi cyahoze gikoloniza u Rwanda n’icyahoze ari Zaire cyo cyanamaze gutangaza ko cyafatiye ibihano u Rwanda ndetse kinavuga ko kizakomeza gusabira ibihano u Rwanda ku bihugu bicuti byacyo .

Kurundi ruhande , Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu binyamuryango ya EAC na SADC bategetse ko hashyirwaho uburyo bw’ibiganiro by’amahoro bugamije kugemura ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kubarizwa mu burasirazuba bwa DRC .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *