U Rwanda rwohereje Leta y’Ubuhinde uwo icyekaho ibyaha by’iterabwoba !
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo, Minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda yohereje Leta y’Ubuhinde umugabo w’umuhinde witwa Salman Khan uvugwaho kuba yari umwe mu bari bagize umuryango w’iterabwoba kandi bivugwa ko yagize uruhare mu bikorwa byo guhashya leta y’Ubuhinde.
Salman Khan Ukekwaho iterabwoba yatawe muri yombi ku ya 9 Nzeri nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi n’umuryango mpuzamahanga wa polisi mpanabyaha uzwi nka(INTERPOL) ryaje rikurikira iryatanzwe n’Ubuhinde ku ya 2 Kanama.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rumaze kumenya amakuru yuko uwitwa Salman ari mu Rwanda rwamenyesheje guverinoma y’Ubuhinde binyuze muri INTERPOL. Mu gusubiza, Ubuhinde bwatanze icyifuzo cyuko yakoherezwa muri iki gihugu ku ya 29 Ukwakira, gusa Minisitiri y’Ubutabera yahise itangaza ko izamubashyikiriza mu kwezi k’Ugushingo .
N’ubwo u Rwanda rudafitanye amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha na guverinoma y’Ubuhinde, iri niryo hererekanya rya mbere ribayeho mu mateka y’ibi bihugu.
Gusa Minisiteri y’ubutabera, ku bufatanye na Repubulika y’Ubuhinde, yashyizeho igisa no kwemeranya ihererekanya ariko mu buryo butari ubw’amasezerano yanditse yeruye . Muri iyi gahunda, niba hari umunyabyaha w’u Rwanda ubonetse ku butaka bw’Ubuhinde, Ubuhinde buzajya bwohereza uwo munyabyaha mu gihe u Rwanda rwabibasabye, nkuko byemejwe na John Bosco Siboyintore,usanzwe ari umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA).
Aho yagize ati: “Ni ngombwa ko ibihugu byacu byagira uruhare mu bufatanye mpuzamahanga kugira ngo icyuho cyemerera abahunze gukora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi cyizibwe. Tugomba gukemura icyuho cyaha umuco wo kudahana intebe kandi tugakorera hamwe kugira ngo abanyabyaha babiryozwe. ”
Siboyintore yavuze ko ibihugu bitagomba kubuzwa guhererekanya abakoze ibyaha no kuba nta masezerano yo koherezwa mu mahanga byasinyanye.
Aho yagize ati: “Imbere y’ibibazo byugarije isi yose muri iki gihe, nko gucuruza abantu, kunyereza amafaranga, iterabwoba, ndetse n’ibyaha by’ikoranabuhanga, aho ukekwaho icyaha ntakibazo yakoroherezwa hatitawe ku mipaka cyangwa amasezerano runaka”.
Siboyintore yanemeje ko u Rwanda rushaka ko bibera isomo umuntu wese uri hanze wumva ko ashobora gukora ibyaha akaza guhungira mu Rwanda. Aho yanashimangiye ko u Rwanda atari ahantu hizewe ho kuba ku bagizi ba nabi, kubera ko rutihanganira na gato ibyaha .