U Rwanda rwiyongereye mu bihugu bisabira Cuba gukurirwaho ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo Israel yo itabikozwa !
U Rwanda rwamaze gutora umwanzuro wemeza ko narwo ruri mu bihugu ijana na mirongo inani na birindwi bisaba ko Cuba yakurirwaho ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mugihe ibihugu bibiri birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel Bidakozwa uwo mwanzuro.
Ibi byabaye ku wa 30 Ukwakira 2024 aho ibi ibihugu binyamuryango w’Abibumbye byatoye uyu mwanzuro usaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukuraho ibihano yafatiye Cuba ; ibi ibihano abenshi bemeza ko bikomeje kugira ingaruka ku bukungu ndetse n’imibereho y’abaturage ba Cuba.
Mu bihugu bigize uyu muryango, Ibihugu 187 birimo n’u Rwanda byatoye bisaba ko ibi bihano bikurwaho, mu gihe igihugu cya Moldova cyifashe , ibindi bibiri aribyo Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatoye bisaba ko ibi bihano bigumaho.
Igihe Fidel Castro yajyaga ku butegetsi mu mwaka wa 1960, nyuma y’impinduramatwara nibwo Amerika yafatiye iki gihugu ibihano mu by’ubukungu n’ubucuruzi, ntibyarangiriye aho kuko mu w’1962 yongereye ibi bihano kugera no mu bijyanye n’ibiribwa n’imiti ndetse n’inkingo.
Impamvu nyirizina Amerika yatangaga kuri ibi bihano ni ukuba Cuba yarashinjwaga kugirana imikoranire n’aba-communist, ndetse irakazwa by’umwihariko n’icyemezo iki gihugu cyafashe cyo kwemera ko gishyirwamo missile z’Abarusiya ibyakomezaga gututumba kw’ibisa nk’intambara y’ubutita yari imaze iminsi itutumba.
Amerika isaba muri Ibi bihano ko nta munyamerika ugirira ingendo muri Cuba ndetse nta wemerewe gukorera ubucuruzi muri ikigihugu cyangwa undi mubano uwo ariwo wose, byumvikana ko n’abaturage ba Cuba batemerewe kugira ibyo bakorera muri iki gihugu. Kuva mu 1992 nibwo Umuryango w’Abibumbye watangiye gusaba Amerika gukuriraho Cuba ibi bihano.
Ku wa Gatatu ubwo hatorwaga uyu mwanzuro, Amerika yongeye gusabwa kubahiriza iki cyemezo. “Inteko Rusange yongeye gusaba Amerika ikomeje gushyira mu bikorwa ibyo bihano n’ingamba, gutera intambwe z’ingenzi zigamije kubivuguruza vuba bishoboka.”ibi bikaba byatangajwe n’ibiro by’umuryango w’abibumbye.
U Rwanda na Cuba bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere,aba bafitanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo zo mu kirere ndetse bisanzwe bikorana mu burezi n’urwego rw’ubuzima.
Muri Nzeri 2023, u Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano y’imikoranire arebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, n’ay’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta. Ibi byari bije bisanga uruzinduko rwa perezida wa Rebublika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri iki gihugu, ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga y’umuryango wa G77 yari yateraniye mu gihugu cy’Ubushinwa muri uwo mwaka.