Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe, yasabye ko Umugabane wa Afurika wagira imyanya ibiri ihoraho mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kugira ngo ugire ijambo ku Isi muri rusange.
Amb Olivier Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mata mu nama mpuzamahanga ya dipolomasi (Antalya Diplomacy Forum) iri kubera muri Turukiya.
Minisitiri Nduhungirehe, yasobanuye aho u Rwanda aho ruhagaze kuri ubwo busabe,
Ati : “Twe nk’u Rwanda uruhande duhagazeho, ntabwo ari uguha imyanya ibiri ibihugu bya Afurika gutyo gusa.
“Ni ukugira imyanya ihoraho, umwe ugahabwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo ishyire mu bikorwa politiki y’Afurika ijyanye n’amahoro n’umutekano, hanyuma undi mwanya ugahabwa Igihugu cya Afurika ku buryo bizajya biwusimburanaho.”
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko Afurika guhabwa iyo myanya ibiri, bidakwiye kwirengagizwa kuko 2/3 by’ibibazo by’umutekano biganirwa mu kanama ka UN gashinzwe amahoro n’umutekano usanga ari ibibazo byo ku Mugabane wa Afurika.
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kashinzwe mu Ukwakira 1945, nyuma y’ukwezi kurenga intambara ya kabiri y’Isi irangiye. Afurika y’Epfo, Misiri, Ethiopia na Liberia byatangiranye na ko ariko biza kuvamo kubera ko bitari bifitemo imyanya ihoraho.
Bamwe mu basesengurira hafi politiki y’isi baganiriye n’ikinyamakuru Daily Box ubwo twateguraga iyi nkuru , bemeje ko uyu mugabane umaze igihe kirekire uberamo intambara zikomoka ahanini ku mutungo kamere mwinshi itunze, ndetse ko mu gihe ibibazo byawo biganirwaho n’akanama gashinzwe umutekano, bumba ko bikwiye kugira ibihugu bifite ububasha bwo kuvuguruza imwe mu myanzuro ufatirwa.
Izi ntiti mu byo gusasanura ibya politiki kandi zikomeza zishimangira ko Afurika, nk’umugabane wa kabiri utuwe cyane ku Isi, ibyemezo bifatwa n’aka kanama bigira ingaruka ku baturage bawo benshi. Rero ko bumva ko iyi ari indi mpamvu yatuma ijwi ry’Abanyafurika rigira agaciro muri aka kanama.
Indi mpamvu itangwa n’uko ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bya Loni hafi 50% biri muri Afurika, ingabo ziri muri ubu butumwa zikaba zingana na 40% bya zose ziri ku Isi, rero babona ko bidakwiye ko Afurika ifatirwa ingamba kuri ibi bikorwa mu gihe yo itabifiteho ijambo.