HomePolitics

U Rwanda rwemeje ko rwirukanye icyorezo cya Marburg burundu !

Kuri uyu wa gatanu , tariki ya 20 / Ugushyingo /2024 , U Rwanda rwatangaje ko rwamaze guhashya burundu icyorezo cya Marburg ndetse runashimira abagize uruhare bagafatanya n’urwego rw’ubuzima mu gutuma ibi bishyirwa mu bikorwa .

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko icyorezo cya Marburg cyarangiye mu gihe  hari hashize iminsi 42 nta murwayi mushya ugaragara nyuma yuko uwa nyuma asezerewe mu Bitaro.

Minisitri y’ubuzima yatangaje ko yashimishijwe n’iyi ntambwe yatewe mu rwego rw’Ubuzima mu Rwanda nkuko byemejwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzima .

Aho yagize ati : “iyi ni intambwe ishimishije mu rwego rw’Ubuzima mu Rwanda. Kandi mu gihe tuzirikana abahaburiye ubuzima, turanishimira ibyakozwe.

Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje kandi ko inzego z’ubuzima zabashije kumenya ahaturutse iyi virus, kandi ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu gukurikirana ibyayo.

 “Twageze kuri iyi ntego kubera umuhate n’ubushake bw’abakora mu rwego rw’ubuzima, ubwa Guverinoma ndetse n’ubw’abafatanyabikorwa bacu twakoranye neza mu guhuza ibikorwa byatumye byose bishoboka mu kwikura muri iki cyorezo neza.”

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko kuba iyi ndwara yararangiye, byashimangiye umuhate n’ubushobozi by’urwego rw’Ubuzima mu Rwanda, ndetse n’uburyo rushobora kwitwara mu kuba rwahangana byihuse n’ibindi byorezo bishobora kuzaza mu bihe biri imbere.

Minisiteri y’Ubuzima kandi itangaza ko kuva iki cyorezo cyagaragara mu Gihugu, u Rwanda rwihutiye gushyiraho ingamba zo guhangana nacyo kandi bigakorwa igihe cyose, amasaha 24 kuri 24, aho hashyizweho uburyo bw’ubugenzuzi, gusuzuma, gukurikirana abagaragaweho iyi Virus ndetse no gukingira.

Iti “Izi ngamba zari zihuriweho na Guverinoma, abakora mu rwego rw’ubuzima n’abafatanyabikorwa zari zigamije gutuma iki cyorezo gikurikiranwa ndetse no kugihagarika.”

Iminsi igera kuri 42 ni yo isanzwe iteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ko iyi ndwara iba yarangiye iyo ishize nta murwayi mushya ugaragaye.

Iyi ndwara ya Marburg kuva yagera mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri 2024, yanduwe ndetse isanganwa abantu 66, aho yahitanye ubuzima bw’abantu 15, mu gihe abayikize ari 51.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *