HomePolitics

u Rwanda rwatunze agatoki DRC ku mugambi Congo wo kwakira Abanyarwanda bahamijwe Jenoside babuze Igihugu kibakira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kuba inyandiko ya Perezidansi ya DRC igaruka ku mugambi wo kuba iki Gihugu gishaka kwakira Abanyarwanda batandatu barimo abahamijwe Jenoside bari muri Niger, yitarukijwe n’iki Gihugu.

Ni nyuma y’inyandiko y’ibanga yo ku wa 26 Nyakanga yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole yagaragaje ko Tshisekedi amaze igihe mu biganiro na guverinoma ya Niger kugira ngo yohereze muri RDC Abanyarwanda batandatu bahoze bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR).

Abo ni Capt Sagahutu Innocent wari umusirikare ukomeye mu gihe cya leta ya Habyarimana, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse , Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.

Iyi baruwa, yavugaga ko ku bw’amabwiriza ya Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yahaye uburenganzira Ali Illiassou Dicko, kuvuganira Abanyarwanda batandatu bari muri Niger baburanishijwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abarangije ibihano n’abagizwe abere, boherejwe muri iki Gihugu n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

Iyi nyandiko igaragaza inshingano z’uyu Ali Illiassou Dicko usanzwe afite ubwenegihugu bwa Repubulika ya Centrafrique, zirimo kuba bahabwa uburenganzira bakoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuhaba bidegembya.

Aba Banyarwanda batandatu birukanywe na Niger ariko bakaba barabuze Igihugu kibakira, ni; Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.

Kuruhande rw’u Rwanda , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe asubiza ku byatangajwe na Perezidansi ya RDC, yavuze ko yatunguwe no kubona ibiro bya Perezida Tshisekedi bivuga ko kopi y’ibaruwa ya Kamole ari impimbano, nyamara ari umwimerere.

Yasobanuye ko IRMCT yagejeje kopi imwe y’iyi baruwa IRMCT yayohereje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger tariki ya 6 Nzeri, kandi ko na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yayakiriye ku ya 7 Nzeri 2024, saa munani n’iminota 54 z’amanywa.

Ati Niba Guverinoma ya Congo ishaka kwakira no guha kwidegembya no gukorera ingendo muri DRC Abahutu b’Abanyarwanda [ni ko byanditse mu nyandiko y’ubutegetsi bwa Congo] bahoze mu butegetsi bwakoze Jenoside mu 1994, barimo uwahoze ari Capitaine wakomeje kuba mu mitwe yitwaje intwaro, yakagombye kubikora atari mu bwiru.”

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi avugwaho kuba amaze igihe akorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, abizeza kubafasha mu migambi mibisha yabo yo kubukuraho, ndetse akaba yarigeze kubivuga yatuye ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’iki Gihugu cyuje umutekano n’ituze.

Guhera mu mpera z’ukwezi gushize u Rwanda na DRC bari mu biganiro bigamije gusenya uyu mutwe ufatwa nka nyirabayazana y’umwuka mubi uri hagati y’impande zombi, gusa amakuru avuga ko RDC yaba iherutse kwitambika gahunda yo kuwurandura burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *