U Rwanda na Seychelles byasinye amaserano y’ubufatanye ku rwego rw’amagereza
Kuri uyu wa Mbere taliki 31 Werurwe, komiseri mukuru w’urwego rushinze amagereza mu Rwanda komiseri RCS CG Evariste Murenzi, yakiriye mugenze we ushinzwe amagereza mugihugu cya Seychelles, basinyana amasezerano y’ubufatanye mukuzamura imikorere y’urwego rw’amagereza mu bihugu byombi.
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda CSP Thérèse Kubwimana, yabwiye Itangazamakuru ko murwego rwo guteza imbere imikorere y’uru rwego, Seychelles yegereye u Rwanda kugirango habeho ubufanye butanga umusaruro.
Yagize ati “Urwego rw’Igororero muri Seychelles rwifuje ko rwagira imikoranire n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora kugira ngo tubasangize ibyo tumaze kugeraho mu iterambere ryo kugorora.”
Yakomeje agira ati“Uko tuzagenda dukorana nabo, tuzagenda twunguka ubumenyi kuko n’abakozi bacu bakorana na bo bagomba kuba bafite amahugurwa ahagije kugira ngo batange icyo bahawe.”
U Rwanda ni igihugu cyarenze urwego rwo gufunga ahubwo kigorora, arinabyo bituma Ibihugu bikiri kurwego rwo gufunga birimo Seychelles, biza kwigira ku Rwanda.
Mubyo aya masezerano yasinywe avugaho harimo, ubufatanye mubyo kwigwa no kwigisha, ndetse no gusangira ubumenyi mukugorora.
Aganira n’itangazamakuru, Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Seychelles, Janet Georges, yagize ati: “twabonye uko RCS igorora twifuza ko natwe twayigiraho kugorora tudafunze umuntu. Umwaka ushize twabonye uko RCS igorora natwe twifuza kubigenza dutyo, ni yo mpamvu twasinye aya masezerano.”
U Rwanda na Seychelles biherutse kugirana amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ibirebana na Visa.