U Rwanda rwashinje Afurika y’Epfo kwitwaza gufasha DRC kugirango yibonere amabuye y’agaciro
Leta y’u Rwanda yamaganye ubufatanye bwa gisirikare buri hagati y’ingabo z’Afurika y’Epfo ndetse n’ingabo za DRC ndetse inavuga ko Afurika yepfo yitwaje impamvu zo kurinda umutekano muri Kongo kugirango yisahurire umutungo kamere muri DRC.
U Rwanda ruvuga ko Afurika y’epfo iri gukoresha igisirikare mu gutanga ubufasha kuri leta ya DRC iyobowe na Felix Tshisekedi bakitwaza ibyo kugarura amahoro kandi bihishanye inyungu zo kwicukurira amabuye y’agaciro aboneka ku bwinshi muri kiriya gihugu .
Biciye ku Muvugizi mukuru wa leta y’u Rwanda Madame Makolo Yolande yavuze ko ingabo za Afurika y’epfo zitari muri DRC mu rwego rwo gushaka kuzana amahoro ahubwo ko zihari mu rwego rwo kwisahurira amabuye y’agaciro .
Aho abicishije ku rukuta rwe rwa X , Makolo yagize ati : ” abanya- Afurika yepfo bakeneye kumenya ukuri . Ntago muri gushyigikira abaturage bo muri DRC kugirango bagere ku mahoro , ahubwo muri kohereza ingabo zo kushyigikira leta ya Tshisekedi kugirango zifatanye n’ingabo ze kwiyicira abaturage be “
Aya magambo u Rwanda ruyatangaje aje akurikira andi aherutswe gutangazwa na Perezida wa Afurika y’Epfo witwa Cyrill Ramaphosa ku munsi wo ku wa mbere tariki 3 ubwo muri iki gihugu harimo hunamirwa abasirikare basaga 14 b’igisirikare cya Afurika y’epfo baburiye ubuzima mu mirwano iri kubera muri DRC ishyamiranishijemo ingabo za FARDC na SADC.
Kuri Leta ya Afurika y’epfo yo ivuga ko ingabo zayo ziri muri DRC zagiye ku mpamvu zo kugarura amahoro n’ituze muri DRC ndetse ngo ingabo zayo zose ifiteyo zimwe ziriyo nk’ingabo za SADC ndetse izindi ziri muri MONUSCO.