Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ku bufatanye na African Parks batangaje ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, u Rwanda rwakiriye neza inkura z’umweru 70 zakuwe muri Afurika y’Epfo zizanwa mu ishyamba ry’igihugu rya Akagera.
Izi nkura zagejejwe mu Rwanda mu byiciro bibiri mu gihe cy’iminsi itatu, aho zimwe zazanwe mu ndege nini ya Boeing 747 kugeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, mbere yo kugezwa mu Karere ka Kayonza aho pariki iherereye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB na African Parks, bavuze ko iyi gahunda ari igice cy’“Rhino Rewild Initiative”, umushinga mugari ugamije gusubiza inkura ahantu hatekanye hirya no hino muri Afurika.
“Intego ni ugushinga amatsinda y’inkura zishobora kwiyongera mu buryo burambye, bityo hagabanywe ibyago byo kuzimira kw’izi nyamaswa zihariye kandi bigire uruhare mu gusubiza ibidukikije ku murongo,”Nkuko iri tangazo ribishimangira.
Mu 2021, u Rwanda rwari rwakiriye inkura 30 z’umweru zazanwe n’uyu muryango wa African Parks, umubare wazo ukaba warazamutse ukagera kuri 41.
Iyi gahunda yatewe inkunga n’Ikigo cya Howard G. Buffett Foundation. African Parks ni na cyo gisanzwe cyiyobora Akagera, imwe mu pariki z’u Rwanda zigaragaza impinduka zikomeye mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa.