U Rwanda rwahakanye ko nta ngabo zarwo ziri I Maputo ni mu gihe Abanyarwanda bahatuye bari guhohoterwa
Leta y’u Rwanda yanyomoje ku mugaragaro ibihuha bivuga ko hari ingabo zarwo zaba ziri I Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique muri iki gihe hakomeje kurangwa umwuka mubi.
Kuva muri 2021 inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda harimo ingabo na polisi ziri muri Mozambique mu bikorwa byo kurandura burundu ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru y’icyo gihugu.
Kuri icyi cyumweru nibwo umunyamakuru w’ikinyamakuru SABC[ South African Broadcasting Corporation} yavuze ko u Rwanda rugomba gusubiza ku bikorwa rushinjwa mu mujyi wa Maputo.
Yanavuze kandi ko ibi bishobora guteza ikibazo gikomeye aho yagize ati “ iki cyibazo cya politiki n’umutekano ntabwo ari cyiza mu karere”.
Madame Yolande Makolo akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko ibibera I Maputo ntaho bihuriye n’ingabo z’u Rwanda.
Yagize ati “ ibi ni ibinyoma , nta ngabo z’u Rwanda ziri I Maputo. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe by’umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado , mu bikorwa bihuriweho n’ingabo za Mozambique.
Madame Makolo akomeza avuga ko uku gufatanya hagati y’u Rwanda na Mozambique bigamije guhashya intagondwa ziyitirira idini ya isilamu zikomeje guteza umutekano muke muri iyo ntara Ya Cabo Delgado.
Bwana Theophile Ndabarasa ukorera mu mujyi wa Maputo nawe yatangaje ko hari abashobora kubyuka bakavuga ibyo bishakiye bitiwe n’ibibazo bifitiye bigatuma bakwiza impuha ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “ nta basirikare b’u Rwanda bari hano, inzego z’umutekano zigaragara hano ni inzego za polisi kuko itegeko inaha rivuga ko mu gihe havutse imvururu polisi ariyo igomba kuzihosha’.
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye ndetse mu bihe bishize byanasinyanye amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubutabera.