U Rwanda rwabonye umukino wa gicuti n’ikipe imaze kwegukana igikombe cya Afurika inshuro ebyiri

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru “Amavubi” izakina umukino wa gicutsi n’iya Algeria ku itariki 05 Kamena 2025, nk’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu ryabitangaje ribinyujije ku mbugankoranyambaga zaryo.

U Rwanda ruheruka mu kibuga mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada na Mexico, ni imikino batigeze batsindamo numwe kuko banganyije na Lesotho batsindwa na Nigeria kuri sitade Amahoro.

Nubwo Amavubi ntamukino numwe yatsinze muri iyi ibiri, umutoza Adel Amrouche , mu busobanuro yatanga yavugamo no kuba ataramenyera ikipe neza bityo uyu mukino wa gicuti ukaba mu igomba kumufasha dore ko amakuru menshi yemeza ko ariwe umukino uwufitemo uruhare cyane ko ariho akomoka.

Ikipe y’igihugu ya Algeria izwi ku kazina ka “The fennec Foxes” ubu ri gutozwa n’Umunya-Bosnia w’imyaka 61 Vladimir Petković , ikaba Kandi imwe mu makipe akomeye muri Africa.

.Iyi kipe imaze kwitabira igikombe cy’Isi inshuro enye, kure yageze hari muri round ya 16 mu gikombe cy’Isi cya 2014, cyabereye muri Brazil.

.Imaze kwitabira igikombe cya Africa inshuro 21, ikaba imaze kukegukana inshuro ebyiri , icyo iheruka yagitwaye mu mwaka 2019.

.Kuri ubu ku rutonde ngaruka kwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Aruhago ku isi “FIFA” , iyi kipe iri ku mwanya wa 36 ku isi mu gihe muri Africa iza ku mwanya wa Kane inyuma ya Morocco, Senegal, Egypt.

.Abakinnyi b’ingenzi b’iyi kipe: Riyad Mahrez akaba na Kapiteni akinira Al-Ahli Saudi FC muri Saudi Arabia, Rayan Aït-Nouri wa Wolves mu Bwongereza, Ramy Bensebaini wa Borussia Dortmund mu Budage n’abandi.

U Rwanda ruzongera kugira imikino vubaha mu ntangiro zu kwezi kwa cyenda kwa 2025, hakinwa n’ubundi imikino yo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 , na Nigeria ndetse na Zimbabwe.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *