U Rwanda ruri gucungira hafi iby’icyorezo kimaze kwararika imbaga muri DRC
Kuri iki cyumweru , Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda, yamenyesheje ko yatangiye gukurikirana hafi amakuru y’icyorezo kitaramenyekana kimaze kwica abarenga 30 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Icyorezo cyabonetse mu ntara ya Panzi na Kwango, zikaba ziri mu bilometero 700 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kinshasa, aho abandi barenga 390 bamaze kwandura.
Tariki ya 6 Ukuboza 2024, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangaje ko kugeza icyo gihe cyari kimaze guhitana abagera kuri 30.
Icyorezo cyagaragaye gikunze kugira ibimenyetso by’ibicurane, aho uwacyanduye agira umuriro, kuribwa umutwe, kunanirwa guhumeka no kugira amaraso make.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko u Rwanda rwatangiye gukurikirana iki cyorezo mu buryo bwihuse.
Aho yagize ati: “Minisiteri y’ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) barabikurikirana umunsi ku munsi. Ibyorezo byaraje turabirwanya twese dufatanyije, twarwanya COVID-19, irashira, Monkeypox iraza turayirwanya birakunda, ubu turangije Marburg byarakunze. N’icyo turakurikiranira hafi kuko inzego z’ubuzima zacu zirakurikirana.”
Inkuru zikunzwe cyane
- Fifa yatangaje ibihugu bizakira igikombe cy’isi cyo muri 2030 no muri 2034
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rufite inzego z’ubuzima ziteguye gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo mu gihugu. Yongeyeho ko nubwo ibimenyetso by’icyorezo byoroshye kubimenya, inzego z’ubuzima mu Rwanda ziteguye kubirwanya mu gihe byageza mu gihugu.
U Rwanda rwakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibibazo by’ubuzima birimo ibyorezo bitandukanye mu myaka yashize, nk’uko byagaragaye mu rugamba rwo gukumira COVID-19, Marburg, na Monkeypox.
Kugira ngo bigerweho, igihugu cyashyizeho gahunda z’imikoranire n’inzego mpuzamahanga z’ubuzima, kugira ngo amakuru ajyanye n’icyorezo ashobore kugenzurwa neza no gukumirwa.
Muri iki gihe, abanyarwanda basabwa gukomeza kuba maso no gukurikiza amabwiriza agenga ubuzima bwa buri munsi, hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’ibyorezo nk’ibi.