HomePolitics

U Rwanda rugiye gukurirwaho amasezerano y’ingenzi rwari rufitanye n’Uburayi kubera DRC

Inteko inshinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Iburayi yasabye ko amasezerano agena ubuhahirane ku bicuruzwa birimo amabuye y’agaciro ari hagati yu Rwanda n’ibihugu binyamuryango yahagarara kubera uruhare iki gihugu gifite mu kwangiza no kudubanganya umutekano mu burasirazuba bwa DRC .

Mu inama y’inteko inshinga amategeko y’Uburayi yabaye ku munsi wejo ibera mu mujyi wa Strasbourg mu gihugu cy’u Bufaransa , uyu mwanzuro wemejwe n’abadepite basaga 443 muri 447 bari mu cyumba cy’inama mu gihe bane bifashe .

uyu mwanzuro ukomeza wemeza ko amasezerano y’Ubwumvikane yari hagati y’u Rwanda n’ibihugu bibarizwa muri uyu muryango yari yerekeye ubuhahirane hagati y’impande zombi ku bicuruzwa birimo amabuye y’agaciro n’ibindi bikenerwa n’inganda agiye kuba avanweho mu gihe cyitavuzwe kugeza igihe u Rwanda ruzatanga gihamya igaragaza ko rutakivanga mu bibazo byo muri DRC .

Mu mizo ya mbere y’aya masezerano yari yamaganwe n’ubuyobozi bwa DRC buvuga ko agiye kurashaho gushishikariza u Rwanda kujya gusahura amabuye y’agaciro muri iki gihugu bitwirikiye umutwe wa M23 ngo kuko ingano y’amabuye y’agaciro aboneka mu Rwanda ntago ari ayo kujya gushakira amasoko angana kuriya nkuko byatangajwe na Madame Kayikwamba ushinzwe dipolomasi y’iki gihugu .

Gusa kurundi ruhande u Rwanda rwagiye rwumvikana rwamagana ibi birego rwakunze gushinjwa byo kwivanga mu miyoborere ya DRC , ahubwo rukavuga ko ruhangayikishijwe n’ikwirakwira riteje inkeke ry’ingengabitekerezo ya Jenoside ahanini itizwa umurindi n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize baruhekuye mu 1994 .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *